Advertising

Umuhanzi Kenny Sol yavuze ko azakora ibitaramo bizenguruka igihugu mbere y’uko uyu mwaka wa 2023 urangira

25/09/2023 11:25

Umuhanzi uri mu bagezweho hano mu gihugu ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba Kenny Sol yavuze ko azakora ibitaramo bizenguruka igihu mbere y’uko uyu mwaka urangira.

 

Uyu musore umaze kwigarurira imitima ya benshi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze amashusho akurikirwa n’amagambo ariho yavugaga ko uyu mwaka ugomba gusiga akoze ibitaramo bizenguruka igihu.

 

Muri ayo mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yari arikumwe na Itahiwacu Bruce wamamaye cyane nka Bruce Melodie, ndetse yahoze amureberera muri Label ye yitwaga Igitangaza.

 

Ayo mashusho bari bari kumwe ku rubyiniro mu karere ka Musanze aho uyu muhanzi Bruce Melodie yarari mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyari cyabereye mu karere ka Musanze.

 

Aba bombi bafatanyije kuririmba indirimbo yitwa “Igitangaza” iri kuri album ya Juno Kizigenza yakoranye naba bahanzi bombi Bruce Melodie na Kenny Sol.Ubwo baririmbaga iyi ndirimbo beretswe urukundo nabafana bo mu karere ka Musanze aho indirimbo baziririmbaga nkabazizi cyane.

 

Ibyo nibyo byatumye uyu muhanzi Kenny Sol yiyemeza kuzazenguruka igihugu akora ibitaramo mu duce dutandukanye, ibyo akabikora kandi mbere y’uko uyu mwaka wa 2023 urangira.

Kenny Sol Kandi ni umwe mu bahanzi bari gukora cyane dore ko mu minsi ishize aherutse gukorana indirimbo na Mbanda yitwa “Mama loda” nayo ikomeje gukundwa nabatari bacye.

Source: Instagram

Previous Story

Ubushakashatsi ! Impamvu bamwe mu bagabo bakunda abagore bafite amabuno manini

Next Story

Yabyaye 3 umwe arapfa ! Umuhanzi Kizz Daniel yishongoye kubatarabyara ababwira ko ntakiryoha nk’urubyaro

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop