Mu masaga y’igicamunsi mu Rwanda humvikanye umutingito wamaze nk’amasegonda 30 gusa ntabwo hari hamenyekana niba hari ibyo wangije.
Uyu mutingito wumvikanye mu masaha ya Saa 4:30 mu gihugu hose .Uyu mutingito wari ku gipimo cya 5.1
Ikigo cy’Igihugu gifite munshingano imitingito ‘Rwanda Seismic Monitor’ cyatangaje ko uyu mutingito waturutse mu Karere kaKarongi utewe n’ingufu ziba munda y’Isi ndetse ngo kugeza ntakintu na kimwe cyari cyamenyekana ko cyangijwe n’uyu mutingito utigeze utinda.
Abaturage batuye , mu Mujyi wa Kigali, Rubavu , Musanze o mu Karere ka Huye bose bavuga ko bawumvise kandi ko wari udasanzwe nk’uko byakomeje kugarukwaho kumbuga nkoranyambaga.
An earthquake of magnitude 5.1 (Richter Scale) was recorded at 16:21:55, originating from Karongi district, and has been felt in many districts of the country. pic.twitter.com/5sVUI8ajew
— Rwanda Seismic Monitor (@Earthquakes_Rwa) September 24, 2023