Ubushakashatsi: Abagore n’abakobwa baryamana bahuje ibitsina bapfa imbura gihe

by
28/04/2024 14:23

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore n’abakobwa baryamana bahuje ibitsina bapfa imbura gihe kimwe n’abantu bagira ibyiyumviro byo kuryamana n’ibitsina byombi , ni ukuvuga abumva baryamana n’abakobwa n’abahungu [Bisexual] nk’uko ubushakashatsi bu bigaragaza.

Ubushakashatsi bwavuye muri Pilgrim Healthcare , bwagaragaje ko abagore baryamana n’ibitsina byose n’abaryamana bahuje ibitsina 37% bapfa bakiri bato kurenza abaryamana n’abo badahuje igitsina [Heterosexual].Ubu bushakashatsi kandi bwemeje ko abakobwa baryamana n’abo bahuje ibitsina 20% bapfa vuba cyane.

Abahanga bavuga ko ibi biterwa ahanini n’uburyo bafatwa muri rubanda mu Isi ibakikije kubera imiterere y’uburyo bakora imibonano mpuzabitsina.Muri Pilgrim Healthcare, bagize bati:”Uburyo abantu bakora imibonano mpuzabitsina bigira ingaruka mbi cyane ku gihe bamara ku Isi, by’umwihariko ababa mu muryango wabo bo muri America”.

Bakomeje bagira bati:”Abaryamana bahuje ibitsina , bahura n’ibibazo muri rubanda harimo; gucibwa imanza, n’ivangura ritandukanye”.Ibi byavuzwe n’uwitwa Sarah McKetty wari uyoboye ubu bushakashatsi bwakorewe muri iyi Kaminuza ya Pilgrim Healthcare.

Aganira n’itangazamakuru, Sarah McKetty, yasobanuye ko aba bakobwa n’abagore bahura n’abantu babahoza ku nkeke, bikabatera umujagararo udasanzwe.Yakomeje avuga ko hari imiryango imwe n’imwe ibaheza kubera ko iba itemera uburyo babaho.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 100,000 b’abaforomo kazi bavutse hagati ya 1945 na 1964. Benshi muri aba bagiye bakora ubushakashatsi mbere bemeje ko , abagore baryamana bahuje ibitsina bapfuye batarageza imyaka 30.Bagaragaje ko kandi kutitabwaho no guhabwa akato byagiye bituma bamwe biyambura ubuzima.

IYI NKURU URAYIVUGAHO IKI ? DUHE IGITEKEREZO

Isoko: NYP

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Dore akamaro k’ibishishwa by’imineke utari uzi

Next Story

GASABO: Pasiteri arashinjwa kugurisha urusengero akaburirwa irengero

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop