Monday, May 20
Shadow

GASABO: Pasiteri arashinjwa kugurisha urusengero akaburirwa irengero

Abayoboke b’Itorero Iriba ry’Ubugingo basengeraga mu Rusengero rwubatse mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo mu Mudugudu wa Ruraza baratabaza Ubuyobozi nyuma y’aho Umukuru w’irwo Rusengero arugurishirije bwihishwa. 

Abasengera muri uru rusengero Iriba ry’Ubugingo , bavuga ko muri 2014 aribwo bateranyije amafaranga yo ku rwubaka none ngo bakaba baratunguwe no kumva ko uyu muyobozi wabo Mukarunanira Jeanne d’Arc yarugurishije Miliyoni 20 RWF tariki 14 Mata uyu mwaka.

Aba bayoboke bavuga ko ibyabaye byari mu bwiru ko nta ruhare babigizemo nk’Itorero.Ati:”Ikibazo dufite ni uko yagiye kugurisha Urusengero Itorero ritabizi abikora rwihishwa”.Bakomeje bavuga ko ibyo bikimara kuba Pasiteri wabo, yahise akuraho telefone akaburirwa irengero.

Ubwo bari bakiri mu bibazo byo kwibaza uko urusengero rwa gurishijwe ngo Pasiteri yaragarutse ari nijoro atwara n’ibyarimo byose.Bavuze ko imvune bagize bubaka uru rusengero zidakwiye gupfa ubusa , bagasaba inzego bireba gukurikirana Marunanira Jeanne d’Arc warugurishije.

Aba bayoboke bavuga ko hari abitwikira ijambo ry’Imana nyamara bagamije indonke bityo bagasaba abantu bose guhumuka.Bamwe mu bayoboke basinye kuri izi mpapuro zo kugurisha urusengero , bavuze ko Pasiteri yababwiye ko bikozwe mu rwego rwo kwimura urusengero ndetse ko ngo n’ikibanza cyari gihari.

Ikibanza uru rusengero rwari rwubatsemo cyari cyanditse mu mazina y’uwo bari baraguze mbere bivuze ko hatari hagakozwe ihererekanya bubasha . Ibi bivuze ko uwagurishije urusengero bigoye kumukurikirana kuko ubutaka butari bu mwanditseho cyangwa se ngo bube mu mazina y’Itorero yayoboraga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *