Ubusanzwe ibishishwa by’imineke bigira akamaro gakomeye benshi batajya bamenya bigatuma bahitamo kubijugunya uko biboneye.Muri iyi nkuru turarera hamwe akamaro kabyo.
Imineke ni urubuto rukundwa n’abatari bake , bakayikundira uburyohe n’uko nta mafunguro utayisozaho cyangwa ukaba wayirya igasimbura amafunguro asanzwe ku bantu baba bari mukazi.Benshi bayifatana n’andi mafunguro bakagira icyo baysimbuza.Iyi mineke rero niyo itanga ibishishwa byayo n’akamaro kabyo.
AKAMARO KABYO NI AKA GAKURIKIRA:
1.Ifumbire: Ubusanzwe ibishishwa by’ineke bitanga ifumbire haba ku bahinzi babigize umwuga cyangwa abasanzwe.Benshi barya imineke cyane bakunze gukora iri kosa ariko wowe usomye iyi nkuru umenye ko ari ifumbire nziza.
2.Bifasha mu guhanagura inkweto: Ibishishwa by’imineke bifasha cyane mu kugiriraa isuku inkweto.Ibi bikorwa binyuze mu gusigiriza ibi bishishwa ku nkweto usa n’uhanagura.
3.Bikesha uruhu: Ikinyamakuru cyitwa Masterclass dukesha iyi nkuru gitangaza ko ibishishwa by’inkweto bivura ibiheri byo mu maso, aho umuntu yarumwe n’umubu n’ibindi biheri byibasira uruhu.
4.Gukesha amenyo: Gufata ibishishwa by’imineke ukabikuba kumenyo usa n’uwoza , bituma acya kurenza cyane uko yari ameze.
Abahanga bavuga ko ibishishwa by’imineke nabyo bishobora gushyirwa mu mazi ahantu runaka , mu minsi mike bikaba byavamo insina bagahera ho bavuga ko atari byiza ku byangiza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Isoko: Masterclass