Saturday, July 6Kwamamaza : 0783450859
Shadow

Twumvane indirimbo zasohotse mu cyumweru dusoje

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe indirimbo nshya zikunzwe n’Abanyarwanda by’umwihariko izisohotse muri iki cyumweru kirangiye.

Abahanzi Nyarwanda basohora indirimbo umunsi ku munsi ndetse zigakundwa cyane.Mu gihe turi gusoza icyumweru UMUNSI.COM dukunda kubahitiramo indirimbo mu kwiriye kumva bigendanye n’Igihe zasohokeye.

1.OGERA YA BWIZA NA BRUCE MELODIE

Iyi ni indirimbo irata ibikorwa byiza by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida Kagame.Ni indirimbo yahuriwemo n’abahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie na Bwiza u arizwa muri KIKAC MUSIC.

2.SEKOMA YA CHRISS EAZY

Sekoma ni indirimbo yasohotse muri iki cyumweru ikozwe na Chriss Eazy ufashwa na Junior Giti.Uyu muhanzi yifashishije umukobwa wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda ariwe Kayumba Darina.

3.AVEC TOI YA MARINA.

Avec Toi yakozwe na Marina, ni indirimbo irimo agamba y’urukundo ndetse iryoheye amatwi.Iyi ndirimbo yakunzwe n’abatari bake nayo yasohotse muri iki cyumweru.

4.AKA MOVE YA TWIN VIBES.

Iri ni itsinda ryo mu Karere ka Rubavu rigizwe n’abasore babiri bavukana.Twin Vibes bari gukora umuziki bashyozemo imbaraga dore ko bamaze gushyira hanze indirimbo 2 mu gihe gito.

Aka Move ya Twin Vibes yakozwe ikurikira iyitwa Energy bari baherutse gushyira hanze.

5.Patina ya Karigombe na Mico The Best

Nicyo The Best ,umaze kumenyerwa cyane no gukundwa n’Anyarwanda mu ndirimbo zibyinitse, yongeye guhuza imbaraga na Karigombe.

BONUS TRACK

KANDA HANO