Advertising

Twirwaneho yatangaje ko yafashe Minembwe n’inkengero zayo

02/26/25 12:1 PM
1 min read

Umutwe wa Twirwaneho ukorera i Mulenge mu Ntara ya Kivu y’Epfo ukaba umaze iminsi utangaje ko wifatanyije na M23 yagaragaje ko ugenzura agace ka Minembwe n’inkengero zayo unemeza ko wifatanyije na AFC/M23  nk’uko umwe mu bari i Minembwe abivuga.

Nyuma y’urupfu rwa Gen Makanika mu cyumweru gishize abatuye i Minembwe batangaje ko hakurikiyeho ibitero byo mu Kirere by’ingabo za Leta FARDC n’abo zifatanyije nazo uru rugamba , batera ingabo za Twirwaneho. Mu itangazo ryo ku wa Kabiri , ry’umutwe wa Twirwaneho uharanira Uburenganzira bw’Abanyamulenge , ukanarinda kwicwa no kwibasirwa , wavuze ko ‘wabohoye Minembwe’ nk’inkengero zayo ariko Leta ikaba ari ntacyo irabivugaho.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko imirwano yabaye ku wa Gatanu ushize , abarwanyi ba Twirwaneho bakuye ingabo za Leta mu birindiro byazo bitandukanye i Minembwe n’inkengero zayo. Oscar Mukiza uri i Minembwe yagize ati:”Mu birindiro byose bya FARDC byari mu bice bitandukanye bya MINEMBWE , barayirukanye”.

Yakomeje agira ati:”Ahitwa Mikenke hari ikigo gikomeye n’inkambi y’Abanyamulenge yarindwaga na FARDC , aho baraharwaniye barabirukana”.

Amakuru avuga ko mu mirwano yo ku wa Kabiri , ingabo za Leta zisubije ibirindiro bimwe mu byo zari zifite i Minembwe gusa , nta ruhande rurabyemeza.

Mu itangazo rya Twirwaneho ivuga ko Congo yemeza ihame ryo kwirengera kandi wumva ibindi imitwe irwanira muri uburenganzira bw’abandi Banyekongo bakandamizwa.

Ryongeyeho ko “Twirwaneho ishyigikiye umuhate wa AFC ibereye Umunyamuryango kubera intego zayo ivuga ko zirimo kuzana ubutegetsi bwubahiriza amategeko.Oscar Mukiza avuga ko ari Ubwa mbere Twirwaneho yemeje  kumugaragaro ko yifatanyije na AFC / M23.

Leta ya Congo ivuga ko Twirwaneho ari umutwe ushingiye ku bwoko kandi wagiye ukora ibikorwa byo kwigomeka , gutera ingabo za Leta , kwica abo mu yandi moko n’ibindi. Umukuru wa Twirwaneho mushya Col Charles Sematama wari wungirije Makanika ari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Amerika n’Ubumwe bw’Uburayo  ku birego bisa n’ibyo Leta Ishinja Twirwaneho.

Go toTop