Twigeze gukena no kurya biranga, Papa yagiye hanze adusigira mama aturera ! Carmen yaciye muri byinshi

10/02/2024 19:23

Umwe mu bakobwa bakunzwe cyane n’abatari bacye hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni uyu mukobwa Carmen ariko dore ko yakunzwe cyane muri cinema nyarwanda. Yavuze byinshi ku buzima bwe.

 

Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Murungi Sabin ku Isimbi Tv aho uyu mukobwa yakomoje ku buzima bubi bushariye yanyuzemo ariko akaba yarakuze akavamo inkumi nziza y’uburanga.

 

Mu kuganiro yavuze uburyo yabayeho mu buzima bugiye aho kurya iwabo mu rugo byabaga ari tombora kuko babaga badafite uko babigenza cyane ko ngo icyo gihe bari mu bucyene bukomeye cyane. Yakomeje avuga ko murugo iwabo Kenshi yabaga azi iryo bari burye kuko yabaga ari indyo ihoraho idahinduka.

 

Avuga ko kimwe mu bintu byatumye ubuzima bumukomerera nuko se umubyara yataye nyina yigira mu mahanga kubayo bityo nyina asigara abarera wenyine bityo ntago byari ibintu bimworohoye kubikora wenyine ariko Imana ni nziza byaje gukunda barakura.

 

Uyu mukobwa kandi yamamaye cyane ubwo yavurwaga mu rukundo na Rocky Kimomo aho bombi bagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Bambe” ya Papa Cyangwe yafatanijemo na Sociol Mula.

 

 

 

 

 

Source: Isimbi Tv

Advertising

Previous Story

Zuchu aza imbere ! Diamond Platinumz yahatirijwe guhitamo hagati ya Zuchu nuyu mukobwa w’inzobe yakuruye benshi

Next Story

Amagaju FC yihereranye As Kigali

Latest from Imyidagaduro

Go toTop