Zuchu aza imbere ! Diamond Platinumz yahatirijwe guhitamo hagati ya Zuchu nuyu mukobwa w’inzobe yakuruye benshi

10/02/2024 19:13

Iby’urukundo rwa Diamond Platinumz na Zuchu bikomeje kwivazwaho na benshi dore ko mu minsi yashize uyu mugabo aherutse kuvuga ko nta mukunzi muri iyi minsi afite ariko kuri akomeje kotswa igitutu n’abafana be.

 

Ni mu mafoto uyu muhanzi Diamond Platinumz yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram aho yari ari kumwe n’umukobwa mwiza ugaraara mu mashusho y’indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze ariko abafana be ntibabyakuriye neza.

 

Umwe mu bafana buyu mugabo yagiye ahandikwa ibitecyerezo maze abaza uyu muhanzi Diamond Platinumz ibintu byatunguye benshi. Uyu mufana yabajije uyu mugabo hagati ya Zuchu n’uyu mukobwa uwo akunda. Maze Diamond Platinumz asubiza agira ati “Zuchu , ndi maana yupo ndani.” bivuzengo “Zuchu niyo mpari ari imbere.”

 

Diamond Platinumz yavuze mu rukundo na Zuchu igihe kinini ariko bombi ntanumwe wigeze werura ngo yemera ko haba hari urukundo ruri hagati yabo.

 

Mama wa Zuchu ndetse na Mama wa Diamond Platinumz wamamaye nka Mama Dangote nawe yumvikanye avuga ko umuhungu we atigeze amubwira ko akundana na Zuchu bityo ko nta rukundo azi ruri hagati yabo bombi.

 

Ibyo byose bibaye nyuma Yuko uyu muhanzi Diamond Platinumz ashize Hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Mapoz” yafatanije na Jay Melody na Mr Blue.

 

 

 

 

Source: mpasho.co.ke

Advertising

Previous Story

Azayikuriramo, Umwana w’umukobwa yagaragaye mu ijipo idasanzwe

Next Story

Twigeze gukena no kurya biranga, Papa yagiye hanze adusigira mama aturera ! Carmen yaciye muri byinshi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop