Tuesday, March 5
Shadow

Amagaju FC yihereranye As Kigali

Ikipe ya Amagaju yihereranye As Kigali iyitsindira kuri Stade ya Huye.Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024 mu mukino w’umunsi wa 20 mu mikino kwishyura.Umukino watangiye ku isaha ya Cyenda zuzuye.

 

Uyu mukino waranzwe ni imvura nyinshi, watangiye amakipe yombi yigana asa nakinira hagati gusa nyuma aza gutangira gufungura.Ku mukino wa 12 ikipe ya Amagaju yabonye igitego cya Mbere gitsinzwe na Shaban Rashid kuri pase yari ahawe na Dusabimana Christian.

 

Nyuma y’iki gitego abarimo Shabalala wa As Kigali bashatse kwishyura ariko biranga kuko Amagaju yakomeje kwihagararaho ahubwo ikomeza kubura amahirwe yo kwinjiza As Kigali ibindi bitego.Muri uyu mukino, igice cya Mbere cyarangiye ari 1 kuri 1, igice cya Kabiri gitangira As Kigali irusha Amagaju cyane.Ku munota wa 68 , ikipe ya Amagu FC yabonye Peneliti iterwa neza na Malanda biba 2 kuri 1 ari nako umukino warangiye.

Share via
Copy link