Tuzabona Chris Brown na Bruce Melodie cyangwa Rihanna na Alyn Sano , Rick Ross na Riderman bakoranye indirimbo ? ! Abahanzi Nyarwanda bagiye gukorana n’Abanyamerika

18/10/2023 19:07

Umuziki Nyarwanda ugiye kugira amahirwe utigeze ugira nambere hose kuva wabaho ndetse abahanzi Nyarwanda bagiye gushyirirwa amafunguro ku isahani kuburyo uzabasha kuba inyaryenge azahakura ikigega.

 

Reka tuvuge ko ubusanzwe bakora nibyo rwose, abahanzi Nyarwanda barakora kandi bakora umuziki neza ni abo gushimirwa ariko hari urwego batigeze bageraho nyamara bamwe muri bo bo muri Afurika y’Iburasirazuba bagerageje kugeramo.

 

Ubwo Guma Guma yari ikiriho , bamwe mu bahanzi bayo b’imfura babashije kwegukana izambere, bahabwaga amahirwe yo kuririmbana n’ibyamamare byo muri Amerika cyangwa bagakorana indirimbo.Aha turakwibutsa indirimbo ‘Good Time’ yajyanye Tom Close muri Amerika agiye kuyikorana na Sean King Stone ariko bikarangira Tom Close afashe amashusho wenyine ndetse atanabonanye na Sean King Stone wari ugezweho muri icyo gihe kugeza ubu ifite views ibihumbi 41 gusa.

 

Tom Close wari ukunzwe cyane ndetse ari no mubayoboye, yavuye muri Amerika akoze indi ndirimbo yitwa ‘Do Me Like That’ yakoranye n’umukobwa w’Umunyamerika kazi muri Hollywood , witwa La’Myia

La’Myia wakoranye na Tom Close

 

, wanagaragaye ari gusoma Tom Close we aryamye hasi [ Mu mashusho ]. Benshi bati Tom Close bwa Mbere yasomaniye mu ndirimbo bitumwa indirimbo isibwa nanubu ntayo wabona uko wayishaka hose.

 

Iyi niyo ndirimbo twavuga ko Umunyarwanda yari akoreye hanze akayikorana n’umunyamerika kandi bigaragara ko bahuje urugwiro kuko iyayibanjirije, Good Time, yakoranye na Sean King Stone yo n’amashusho ubwabo yerekanyeko Tom atigeze ahura na King.

 

Uko imyaka yagiye itambuka, Abanyarwanda bagiye basinyana amasezerano n’ababareberaga inyungu bakumvikana ko bazabafasha gukorana indirimbo n’Abanyamahanga ariko bikarangira, bagarukiye ; Tanzania, Uganda, Kenya , Uburundi n’ahandi hafi aha gusa Tom Close niwe twavuga ko amaze no kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

ESE TRACE AWARDS IZAFASHA IKI ABANYARWANDA MURI MUZIKA ?

Nugera kuri Rema umwana muto urasanga afitanye indirimbo na Ice Spicy icyamamare muri Amerika, Afitanye indirimbo na Selena Gomez, ntakorwaho muri Muzika.

 

Nugera kuri Davido , yakoranye na Chris Brown ndetse banafitanye indirimbo nshya nkuko CB aherutse kubitangaza , nugera kuri Wizkid, we ahora muri Amerika , Burna Boy, aherutse gukezwa na Ed Sheeran ndetse barakoranye,. Tiwa Savage , n’abandi bose barakoranye.

 

Muri Tanzania, umuhanzi Diamond Platnumz yagiye muri Amerika akorana n’abarimo Ne-Yo , Rick Ross n’abandi.Ibi bituma kugeza ubu apfamirwa nabagenzi be , dore ko muri Afurika y’Iburasirazuba asa n’aho ariwe uyoboye.

 

Abanyarwanda barya ibibegereye ngo ntibashaka kuvunika gusa Trace Awards and Festival irasiga abiyita ba ‘Managers’ bamenyekanye.

 

Kuba Bruce Melodie yagirana umubano na Rema , na Rema akamugeza kuri Selena Gomez bizaba byoroshye. Kuba Alyn Sano yagera kuri Tiwa Savage akamugeza kuri Beyonce cyangwa Rihanna bizaba byoroshye.

 

Benshi mu bahanzi Nyarwanda bataramira i Burayi ariko bakagaruka uko bagiye nta “Deal” bagerageje kubanyamerika.

 

 

ESE ABANYARWANDA BARASHOBOYE ? BAGERA MURI GRAMMY AWARDS, … ESE BAYOBORA BILLBOARD, SPORTIFY,.. ? IKI GITARAMO NI UMUKORO UKOMEYE KURI MWE BAHANZI.

Advertising

Previous Story

BIRAVUGWA: Ibyamamare birimo Zari , Diamond na Meddy mu bazitabira ubukwe bwa The Ben 

Next Story

Naryamanye n’abagabo barenga 300 mu mwaka kandi bintera imbaraga ! Annie Knight yemeza ko kuryamana n’abagabo bimwongerera imbaraga

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop