Umukobwa wa Felix Tshisekedi , Christiana Tshisekedi yagizwe Umunyamabanga w’ihariye w’Umukuru w’Igihugu naho umuvandimwe we Jacques Tshisekedi asubizwa mu nshingano yari asanzwemo.
Ibi byabaye ubwo Perezida wa Congo , Antoine Felix Tshisekedi yavanaga mu myanya bamwe akabimura ndetse agashyiraho naba Ambasaderi bashya ndetse n’abajyanama be bashya by’umwihariko ashyiraho n’abayobozi muri Kivu ya Ruguru.
Ni mu itangazo ryasomewe kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu RTNC aho abarimo Antoine Ghonda wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo na Isabelle Kibassa bakuwe mu nshingano zabo bahabwa inshya.
Kuri uyu wa 07 Werurwe 2025, Louis Segond yagizwe Guverineri Wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu biro bya Perezida uwitwa Farah Mwamba yagizwe umuyobozi mukuru w’itumanaho inshingano azafatanya na Giscard Kusema.
Jacques Tshisekedi umuvandimwe wa Felix Tshisekedi yagizwe Umuhuzabikorwa ushinzwe umutekano w’imbere mu Gihugu, mu gihe umukobwa we Christiana Tshisekedi agirwa Umunyamabanga wihariye w’Umukuru w’Igihugu.