Abahanzikazi basoje umwaka wa 2023 bayoboye abandi kuri YouTube

31/12/2023 09:50

Kuba uri umugore ukaba uyoboye bagenzi bawe ni ibintu byo kwishimira cyane no guherwa igihembo.Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bagore bakurikirwa n’abantu benshi kuri YouTube muri uyu mwaka wa 2023.

 

Umuhanzi wese aba yifuza kugira umubare munini w’abafana bamukurikira kumbuga Nkoranyambaga ze by’umwihariko kuzishobora kumuha amafaranga.Kenshi uzumva igitsina gabo aribo bayoboye bagenzi babo gusa kuri ubu turagaruka no kubagore bakoze ibidasanzwe muri muzika muri 2023.

 

ESE NI ABAHE BAGORE BAKURIKIRWA CYANE KURI YOUTUBE ?

1.Zuchu

Zuchu ni umukobwa wamamaye muri muzika ya Tanzania yigarurira Isi binyuze mu ijwi rye n’impano ye.Zuchu yakurikije nyina wabaye icyamamare mu njyana ya Taraab muri Tanzania n’ahandi ku Isi bakazimukundira.Uku kwamamara kandi yabikomeye kuri WCB Wasafi nka Lebal imufasha muri muzika.

Zuchu ashyirwa ku mwanya wa mbere mubarangije umwaka wa 2023 bayoboye abandi muri Afurika y’Iburasirazuba kuko afite abarenga Miliyoni 3.

2.Yemi Alade.

Yemi Alade wo muri Nigeria , nawe yakunzwe mu ijwi rye n’ubuhanga amaranye imyaka amaze muri muzika.Yemi Alade akurikirwa kuri YouTube n’abantu barenga Miliyoni 2.29 Subscribers.

3.Sinach.

Sinach ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu cya Nigeria.Uyu muhanzikazi akurikirwa n’abarenga 2.16.

4.Ada Ehi.

Ada Ehi ni umuhanzikazi wo muri Nigeria wamamaye ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamamaye mu yitwa ‘Only You Jesus ’.Uyu nawe akurikirwa n’abarenga Miliyoni 1.7.

 

5.Arya Starr

Arya Starr ukiri muto, nawe ari mu kurutonde rw’abahanzikazi beza mu mwaka wa 2023 kuri YouTube aho akurikirwa n’abarenga Miliyoni 1.5.

6.Tiwa Savage.

Tiwa Savage yamamaye mu ndirimbo ‘Some Body’s son’, nawe ni uwo muri Nigera.Uyu muhanzikazi kuri ubu akurikirwa n’abarenga Miliyoni 1.35.

7.Nandy.

Nandy wamamaye mu ndirimbo zitandukanye akaba umubyeyi w’umwana umwe, akurikirwa n’abarenga Miliyoni 1.21

8.Rose Muhando.

Uyu ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.Rose Muhando akurikirwa n’abarenga Miliyoni 1.1

 

9.Guchi

Guchi wamamaye mu ndirimbo ‘Jennifer’, yaje ku mwanya wa 9 mu bagore bakurikirwa cyane kuri YouTube muri Afurika.Guchi akurikirwa n’abarenga Miliyoni 1.01.

10.Diane Marua.

Uyu ni umuhanzikazi wo muri Kenya , yamamaye mu ndirimbo zitandukanye.Ni umuhanzikazi umaze imyaka irenga 9 muri muzika akaba atarigeze acika integer.Uyu muhanzikazi akurikirwa n’abarenga ibihumbi 970 kuri YouTube.

 

 

Advertising

Previous Story

Tom Close n’umugore we bageneye Miss Mutesi Jolly impano ikomeye

Next Story

Kenya : Umukecuru w’imyaka 89 yafashwe ku ngufu hafi kwicwa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop