Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yibukije abasore b’Amavubi ko uko byagenda kose abakunda abivuga mu izina ry’Abanyarwanda bose. The Ben yagaragaje ko amahirwe ari kuri bo.
Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, The Ben yagize ati:”We Love You, Regardless just go out there and have fun”. Ugenekereje mu Kinyarwanda , The Ben yashaka kuvuga ngo “Turabakunda uko byagenda kose. Muhenge mwishimishe rwose”.
Bamwe mu batanze ibitekerezo bagaragaje ko mu magambo ya The Ben harimo icyizere gike , afitiye Amavubi nk’uko byavuzwe n’uwitwa Mille Collines wagize ati:” (….) , mu byo avuze ntabwo harimo ko tubafitiye icyizere, agira ati:”Mugende mwishimishe”. Arenzaho agatwenge.
Amavubi afite umukino uyu munsi , ku wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, kuri Stade Amahoro, aho irakina n’Ikipe ya Benin umukino wo kwishyura nyuma yo kubatsindira iwabo ibitego 3:0′.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’uRwanda Amavubi Frank Spittler mu mukino wo kwishyura ikipe y’Igihugu y’u Rwanda irakiramo Benin ashobora guhindura abakinnyi 3 Gusa ba banjyemo mu mukino ubanza.
Abo ni nka , Niyomugabo Claude , wabanjye ku ruhande rw’ibumoso, Urabanza hanze Imanishimwe Emmanuel Mangwende akabanzamo, Manzi Thiery wagize ikibazo cy’Imvune urasimbuzwa, niyigena Clement ndetse na muhire Kevin , urasimbuzwa Samuel Gullette. Aha ni mbumboni y’Umunyamakuru wacu w’Imikino Rugirishema Kevin.