U Rwanda, ni Igihugu cy’imisozi igihumbi, ni igihugu gito, kidakora ku inyanja giherereye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ni igihugu kizwiho kugira ibyiza nyaburanga byinshi kandi bitandukanye, bigaragaramo ibimera, imisozi, hamwe n’ikirere gishyuha.
Umurwa mukuru, Kigali, uzwiho kugira isuku, ndetse n’umutekano na cyane ko ari bimwe mu bikurura abagisura umunsi ku munsi.
Uyu munsi, u Rwanda ruzwiho iterambere ryihuse mu bukungu na politiki byihuse. Guverinoma yashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa remezo, ubuvuzi, n’uburezi, biganisha ku mibereho myiza y’abaturage aho intero ari ‘Umuturage ku Isonga’. U Rwanda kandi ni urugero rwiza mu kwimakaza uburinganire, hamwe n’ijanisha ry’abagore mu nteko riri hejuru.
Ubukerarugendo bw’I Rwanda ni urwego rw’inkingi ya mwamba mu byinjiriza Igihugu kuko bugenda bwiyongera, cyane cyane kubera ingagi zizwi mu misozi nka Parike y’Ibirunga.
Umunsi.com twabateguriye amwe mu mashusho agaragaza ibyiza bitatse u Rwanda ndetse n’uburyo igihugu kigenda cyiyubaka muburyo bwihuse,