Advertising

Tembera Igihugu cy’imisozi igihumbi

14/10/2024 14:40

U Rwanda, ni Igihugu cy’imisozi igihumbi, ni igihugu gito, kidakora ku inyanja giherereye muri  Afurika y’Iburasirazuba.  

Ni igihugu kizwiho kugira ibyiza nyaburanga byinshi kandi bitandukanye, bigaragaramo ibimera, imisozi, hamwe n’ikirere gishyuha.

Umurwa mukuru, Kigali, uzwiho kugira isuku, ndetse n’umutekano na cyane ko ari bimwe mu bikurura abagisura umunsi ku munsi.

Uyu munsi, u Rwanda ruzwiho iterambere ryihuse mu bukungu na politiki byihuse.  Guverinoma yashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa remezo, ubuvuzi, n’uburezi, biganisha ku mibereho myiza y’abaturage aho intero ari ‘Umuturage ku Isonga’. U Rwanda kandi ni urugero rwiza mu kwimakaza  uburinganire, hamwe n’ijanisha ry’abagore mu nteko riri hejuru.

Ubukerarugendo bw’I Rwanda ni urwego rw’inkingi ya mwamba mu byinjiriza Igihugu kuko bugenda bwiyongera, cyane cyane kubera ingagi zizwi  mu misozi nka Parike y’Ibirunga.

Umunsi.com twabateguriye amwe mu mashusho agaragaza ibyiza bitatse u Rwanda  ndetse n’uburyo igihugu kigenda cyiyubaka muburyo bwihuse,

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Next Story

Julia Fox wahoze ari umukunzi wa Kanye West yavuze ibihe bibi yagize bakundana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amavubi yatsinze Benin ayirusha

Ikipe y’Igihugu y’uRwanda Amavubi yatsinze Bénin ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’afurika 2025 kizabera muri Morocco, n’Umukino w’Umunsi wa 4 mu
Go toTop