Tanzania: Ali kiba yavuze kubyo kuba yarahanye gatanya n’umugore we Amina Khalef

by
19/07/2023 19:33

Uyu mugabo ndetse akaba rurangirwa muri muzika ya Tanzania ndetse no muri aka gace ka afurika y’Iburasirazuba yavuze kubyo kuba yarahanye gatanya n’umugore we.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Tanzania ubusanzwe yashyingiranwe n’umugore we Amina Khalef ukomoka mu gihugu cya Kenya.Amakuru akaba amaze igihe acacana bivugwako aba bombi bashobora kuba batameranye neza ndetse ko bashobora kuba barahanye gatanya.

 

Ubwo uyu muhanzi yari mu itangazamakuru yavuze ko ibyerekeye umubano we n’umugore we bidakwiye gushyirwa ku karubanda.Gusa ubwo uyu mugabo yari Ari mu itangazamakuru yivugiye ko nabo nkindi muryango yose nabo bagirana ibibazo hagati yabo nk’abashakanye.

 

Nkuko uyu muhanzi abyivugira, avuga ko we n’umugore bamaze iminsi 5 mu kwezi batameranye neza ariko ko ubu ibintu byasubiye I buzima ndetse ko ubu bameranye neza.Ibyo yabivuze nyuma Yuko umugore we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati:

“Nashatse kukuvira mu buzima ngo ndeke kubaho mu buribwe ariko wanze kunsinyira gatanya wowe uri kuryoherwa n’ubuzima wanga ngo kwangiza izina ryawe.”Ubwo uyu muhanzi Kandi yavugaga ku byumubano we n’umugore we yabajijwe umubano yaba afitanye n’umukobwa witwa Niffer, yavuze ko uyu mukobwa icyo bapfana Ari akazi ndetse bakaba Ari inshuti gusa.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: k24tv.co.ke

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Nyina wa Jay-z yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’igihe gito akoze ubukwe n’umugore mugenzi we

Next Story

Ese ubu wakora iki ngo umugabo nta guce inyuma ! Umugnjye yavuze ko yakora icyaricyo cyose ariko umugabo ntamuce inyuma

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop