Advertising

Nyina wa Jay-z yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’igihe gito akoze ubukwe n’umugore mugenzi we

by
19/07/2023 12:31

Uyu mugore witwa Gloria Carter akaba nyina ubyara rurangirwa muri muzika ku isi hose Jay z yagaragaye ku karubanda nyuma y’igihe gito akoze ubukwe n’umugore we Roxanne Wiltshire.

 

Aba bombi baherutse gukora ubukwe mu kwezi gushize ndetse kuva bakora ubukwe nibwo bongeye kugaragara mu itangazamakuru ndetse bagaraye batambuka ku tapi itukura ari naho bafashe ifoto bari kumwe.

Si ubukwe gusa kuko bwatangaje benshi dore ko bombi basezeranye Kubana mu buzima bubi cyangwa ubwiza kandi bahuje igitsina byabindi byeze muri iyi minsi bizwi nk’ubutinganyi.

 

Ibi byabaye ubwo bari mu kirori cyo kwizihiza imyaka 20 foundation ya Carter ibayeho, ikaba iyoborwa na nyina wa Jay z akungirizwa n’umugore we Roxanne Wiltshire.

Si abo gusa bitabiriye ibi birori gusa dore ko na Jay z nawe yari ahari, Dj Khaled, Lil Uzi vert, Meek Mill, Robert Kraft, Tinashe, Rudy Gay.Uyu mugabo wamamaye cyane nka Jay z avuga ko yamenye ko nyina umubyara asigaye ari umwe mu baryamana bahuje igitsina muri 2017.

Umwanditsi: Byukuri Damonique

Source: k24tv.co.ke

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Previous Story

Yarize ayo kwarika ! Umukobwa yarize cyane nyuma yo kumenya ko umusore yabenze yishakiye undi mukobwa bagakora ubukwe

Next Story

Tanzania: Ali kiba yavuze kubyo kuba yarahanye gatanya n’umugore we Amina Khalef

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop