Tamale Mirundi Junior yahishuye ko yifuza gukundana na Zari Hassan uherutse gukora ubukwe na Shakin Cham Lutaaya.
Uyu musore umaze kwamamara kumbuga Nkoranyambaga, yemeje ko amaze igihe yitereza Zari Hassan kugeza ubwo yaje kumwiyumvamo nk’umugore w’inzozi ze.
Tamale wifuza umugore w’abandi aganira n’ibinyamakuru byo muri Kenya [ YouTubers] , yemeza ko adashidikanya ku bushobozi bwa Shakib Cham gusa nanone ko adatewe impungenge nabwo.
Yagize ati:” Ndifuza gukundana na Zari.Ni umugore ukurura abagabo afite n’inseko idasanzwe. N’ubwo asanzwe ari umunyabirori, ugukundana kwe na Shakib (Umugabo we ), ntacyo bintwaye”.
Amakuru avugwa kuri uyu musore ngo ni uko akunda kujya mu rukundo n’abagore bakuze ibi binyamakuru byise ‘Old Women’.
Inkuru y’urukundo rwe iheruka ni urwo yakundanyemo na Dona Zella , birakaza imiryango kugeza ubwo Se ariwe washyize ku iherezeho umubano wabo.