Tamale yatangaje ko yifuza gutereta Zari Hassan akamwambura umugabo we

09/01/2024 09:20

Tamale Mirundi Junior yahishuye ko yifuza gukundana na Zari Hassan uherutse gukora ubukwe na Shakin Cham Lutaaya.

Uyu musore umaze kwamamara kumbuga Nkoranyambaga, yemeje ko amaze igihe yitereza Zari Hassan kugeza ubwo yaje kumwiyumvamo nk’umugore w’inzozi ze.

Tamale wifuza umugore w’abandi aganira n’ibinyamakuru byo muri Kenya [ YouTubers] , yemeza ko adashidikanya ku bushobozi bwa Shakib Cham gusa nanone ko adatewe impungenge nabwo.

Yagize ati:” Ndifuza gukundana na Zari.Ni umugore ukurura abagabo afite n’inseko idasanzwe. N’ubwo asanzwe ari umunyabirori, ugukundana kwe na Shakib (Umugabo we ), ntacyo bintwaye”.

Amakuru avugwa kuri uyu musore ngo ni uko akunda kujya mu rukundo n’abagore bakuze ibi binyamakuru byise ‘Old Women’.

Inkuru y’urukundo rwe iheruka ni urwo yakundanyemo na Dona Zella , birakaza imiryango kugeza ubwo Se ariwe washyize ku iherezeho umubano wabo.

Advertising

Previous Story

Zuchu agiye gutanga ubufasha kwa Harmonize

Next Story

Oda Paccy yahawe abafana be ubutumwa bukomeye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop