Umuhanzikazi Oda Paccy anyuze kumbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ubutumwa yahawe n’uwo yise umuvandimwe gusa abivuga agamije kwigisha rubanda.
Oda Paccy yagize ati:” Naganiriye n’umuvandimwe , arambwira ati hari ubwo ubuzima bugushuka ko bizagenda neza nawe ukadamarara koko , ukibagirwa uwo uriwe n’umwanya wawe , agaciro kawe , uko ufata abandi n’uko ufatwa n’abandi.
Nuko arambwira ati burya iteka niwibagirwa uwo uriwe uzatakara ! kandi ikosa rya mbere ni ukwibura ! Ese ingamba zawe ni izihe ? Ngayo nguko
. Muragahorana Imana n’amafaranga mwa mfura mwe ❤️”.
Nyuma yo gutanga ubu butumwa, benshi bamushimiye kubwo kubatekereza ho, bahuza nawe ko kubaho ari umwimenya.Uwiyise Ha In Ro yagize ati:”Urakoze cyaneeee Oda Paccy nawe ibyo utwifurije biguhame kandi urakoze ku magambo meza”
Indirimbo nshya Oda Paccy afite kuri ubu yitwa Ngicyo.
REBA HANO UBUTUMWA VWA ODA PACCY KURI X [ Former Twitter ].
Naganiriye n'umuvandimwe , arambwira ati :
Hari ubwo ubuzima bugushuka ko bizagenda neza nawe ukadamarara koko , ukibagirwa uwo uriwe n'umwanya wawe , agaciro kawe , uko ufata abandi n'uko ufatwa n'abandi
Nuko arambwira ati : Burya iteka niwibagirwa uwo uriwe… pic.twitter.com/19htRvNi3C
— oda paccy (@paccyoda) January 8, 2024