Zuchu agiye gutanga ubufasha kwa Harmonize

09/01/2024 09:01

Umuhanzikazi Zuchu bwanyuma yagize icyo avuga ku busabe bwa Anjella wahoze afashwa na Harmonize.

 

Mu magambo ya Anjella , yahoze yumvikanisha ko mu nzozi ze yifuza gukorana indirimbo na Zuchu wamamaye mu ndirimbo ‘Sukari’ n’izindi gusa uyu mukobwa akemeza umunsi yakoranye na Zuchu azaba ageze ku nzozi ze nk’umuhanzi.

 

Anjella nyuma yaje kuvuga ko yahuye na Zuchu ariko agatinya kuvugana nawe ibyerekeye umuziki no kuba yakorana nawe indirimbo.

 

Anjella yagize ati:”Nahoze nifuza gukorana na Zuchu ariko ubwo twaherukaga guhurira muri Studio iri ahantu runaka ntabwo nigeze mbimubwira nanone nagize ubwoba.Nukuri nzishima nibiba”.

 

Zuchu anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze nawe , yabaye nkusubiza Anjella aca amarenga yo kumwerera gusuhoza inzozi ze.

 

Zuchu yasabye Anjella ko yamuha indirimbo akaba ayumva kugira ngo bimufashe kumenya aho yashyira imirongo.Yagize ati:”Nyoherereza indirimbo muvandimwe, reka tubikor”.

Zuchu amaze kuba umuhanzi mpuzamahanga wifuzwa n’uwari we wese ku buryo byatumye Anjella amugira umuhanzi we w’ibihe byose.

Advertising

Previous Story

Rufonsina , Nyambo , Killaman n’abandi bavuze imyato El Classico Beach kwa West

Next Story

Tamale yatangaje ko yifuza gutereta Zari Hassan akamwambura umugabo we

Latest from Imyidagaduro

Go toTop