Supermanager uvuye mu gitaramo muri Uganda agarukanye akayabo k’amadorari maze yikoma Melodie na Element bahuriye ku rubyiniro rumwe

31/10/2023 16:31

Rurangirwa mu myidagaduro hano mu Rwanda ndetse akanaba umuhanzi Supermanager, mu minsi ishize nibwo yerekeje mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda aho yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye aho muri Uganda ahitwa Rugogo, kuri ubu yagarutse mu Rwanda maze agarukana ibyishimo byinshi ndetse Hari hatumiwe na Element ubarizwa muri 1:55 Am.

 

Muri uko gutumirwa kuyu mugabo muri Uganda, yavuze ko abategura ibitaramo mu Rwanda bakwiye kujya bamutumira kuko ngo nabo mu bihugu by’abaturanyi batangiye kumutumira ndetse bakamuha agatubutse, rero ngo birakwiye ko abo Bose bategura ibitaramo mu Rwanda nabo bakwiye kujya bamutumira nawe akajya ku rubyiniro nk’abandi Bose.

 

Ubwo uyu mugabo Supermanager yageraga mu gihugu cya Uganda yakiriwe na bamwe mu banyacyubahiro bubashwe hariya mu gihugu cya Uganda kuko yagaragaye Ari kumwe na Mwesije Frank akaba umwe mu Badepite bo muri Uganda ndetse akaba afite imirimo akorana na Muhoozi umwana w’imfura wa Presida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

 

Muri icyo gitaramo uyu mugabo yari yatumiwemo Hari hatumiwemo na rurangirwa mu gutunganya imiziki ndetse akanaba umuhanzi Element Eleeh, uyu musore Kandi yari yazanye n’abamwe mu bamufasha ndetse babana muri Label imwe ya 1:55 Am kuko yari yajyanyeyo na Bruce Melodie ndetse na Coach Gael.

 

 

Icyakora uyu mugabo yikomye Melodie na Coach Gael ko basohowe ahaberewe ikiganiro n’abanyamakuru mbere y’igitaramo kuko ngo bo batari batumiwe mu gitaramo.Icyakora abantu benshi bakomeje kuvuga ko uyu Supermanager akigera ku rubyiniro yavuze amazina ye maze abafana bamuha impundu bigeze mu kuririmba abura abafana.

 

Ibyo uyu mugabo we siko abibona kuko kuri ubu we yavuze ko Abagande aribo Bazi neza imiririmbire ye ndetse ko ngo basigaye bumiwe.

 

Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na 3D ikorera ku rubuga rwa YouTube ubwo yari ageze ku kibuga kindege, yavuze ko muzika nyarwanda imaze kugera kure ndetse yemeje ko indirimbo zabahanzi nyarwanda zikinwa cyane mu gihugu cya Uganda, kuko ngo indirimbo za Bruce Melodie, iza Element Eleeh ndetse n’abandi zikinwa cyane.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: YouTube

Advertising

Previous Story

Chris Eazy yahakanye iby’urukundo rwe na Miss Pascaline avuga ko ari inshuti zisanzwe

Next Story

Umuhanzi Mbosso yagiye kurubyiniro mu myambarire yatunguye abantu benshi

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop