Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania Mbosso, yagiye ku rubyiniro yambaye akenda kameze nk’igitenge mbese yambaye nk’umugore, imyambarire yatunguye imbaga nyamwinshi ndetse bikorwa ku mitima yabantu Bose bitabiriye iki gitaramo mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Dar es Salaam.
Ubusanzwe uyu muhanzi Mbosso abarizwa muri Label yitwa Wasafi isanzwe ifite abandi bahanzi nka Zuchu ndetse n’abandi. Sibyo gusa kuko Wasafi iyobowe na rurangirwa muri Muzika ya Africa Diamond platnumz uherutse gutwara igihembo cy’umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihembo bya Trace Awards byatangiwe hano I Kigali muri BK Arena.
Imyambarire uyu muhanzi Mbosso yambaye ni imyambaro kinda kwambarwa muri Afurika y’iburasira zuba, ndetse iyo myambarire ifatwa nk’umuco. Guhitamo kuza ku rubyiniro yambaye atyo byagaragaje ko uyu muhanzi yubaha ndetse ko azi umuco wo kwambara iyo myambaro.
Ubwo yari mu rubyiniro, uyu muhanzi yagaragarije ko Ari umuhanga cyane ko yari yambaye imyenda ikurura igikundiro mu bafana ndetse wakongeraho ko ubusanzwe uyu muhanzi afite igikundiro kubera imiririmbire ye ikurura imbaga nyamwinshi nabyo bituma yitwara neza muri icyo gitaramo.
Uyu muhanzi yabereye urugero rwiza abandi bahanzi bagenzi be kujya bita ku myambarire yabo mu gihe bagiye ku rubyiniro ndetse bakubuka no kwimakaza umuco wabo mu buryo bwose bushoboka kugira ngo umuco wabo ukomeze kwamamara.
Source: Ghafla kenya