Chris Eazy yahakanye iby’urukundo rwe na Miss Pascaline avuga ko ari inshuti zisanzwe

31/10/2023 14:33

Umuhanzi umaze kwamamara cyane mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba Chris Eazy yagarutse kuby’urukundo rwe na Pascaline, byavuzwe cyane ku mbugankoranyambaga maze uyu muhanzi adaciye kuruhande avuga ko uyu mukobwa Pascaline Ari inshuti isanzwe.

 

Bijya kwamamara ko we n’uyu mukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda Pascaline bari mu rukundo, ku mbugankoranyambaga hakwirakwije ifoto ye n’uyu mukobwa maze abantu batangira kuvuga ko bari mu rukundo gusa yaba uyu mukobwa cyangwa uyu muhanzi, ntanumwe wari waragize icyo abivugaho.

 

Mu kiganiro yagiranye na Murungi Sabin ukorera kuri YouTube channel yitwa Isimbi TV, nibwo uyu muhanzi Chris Eazy mu magambo ye yivugiye ko Pascaline Atari umukunzi we ahubwo Ari inshuti ye bisanzwe, maze anyomoza amakuru amaze igihe kinini akwirakwira ko uyu mukobwa Ari mu rukundo n’uyu muhanzi Chris Eazy.

 

Uyu muhanzi Kandi yagarutse ku buzima bwe maze akomoza kubyo kuba Yarapfushije Se umubyara maze icyo gihe agatangira kwiheba ko ubuzima bwe bigiye kugenda nabi, ngo gusa mu minsi micye ubuzima bwe bwaje guhinduka maze atangira kubona inzira nzima, ndetse we abibona nk’amahirwe cyangwa uburyo bwa kabiri.

 

Ni mu minsi micye ishize uyu muhanzi aherutse gusihoka mu ndirimbo yitwa “Bana” ya Shaffy usanzwe uba hanze, iyo ndirimbo ikaba ikomeje kwigarurira imitima ya benshi utatinya kuvuga ko iri mu ndirimbo nshya zikunzwe hano mu Rwanda.

 

Source: YouTube (Isimbi TV)

Advertising

Previous Story

Ese byagenda bite igihe ushyingiwe n’umukobwa ukunda cyane mwagera murugo ugasanga yaratakaje ubusugi ?

Next Story

Supermanager uvuye mu gitaramo muri Uganda agarukanye akayabo k’amadorari maze yikoma Melodie na Element bahuriye ku rubyiniro rumwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop