Advertising

Suni Lee ni muntu ki ?

17/07/2024 18:16

Suni Lee, umwe mu bakinnyi bakina imikino ngororamubiri bazwi cyane ku isi, yamenyekanye cyane ubwo yatsindiraga umudali wa zahabu mu mikino Olempike yabereye i Tokyo mu 2021. Yavukiye muri Amerika mu mwaka wa 2003, akaba ari umunyamerika ufite inkomoko mu gihugu cya Laos. kwamamara kwe byaturutse ku mikino itandukanye yitwayemo neza , aho yagendaga agaragaza  ubuhanga muri iyi mikino.

Suni Lee yagaragaje impano ye mu mikino ngororamubiri kuva akiri muto cyane. Yatangiye imyitozo ikaze afite imyaka itandatu gusa, ndetse akomeza gukura abifashwamo n’umuryango we cyane cyane nyina, Yiv Thoj, ndetse na se, John Lee, wamufashaga mu buryo bwose bushoboka. Ubwo yari mu mikino Olempike i Tokyo, Suni yatsindiye umudali wa zahabu mu mikino ya all-around, akaba ari we watsinze abakinnyi bose mu bikorwa byose by’imikino ngororamubiri.

Uyu mwana w’umukobwa ni umwe mu bana bareberwaho cyane na bagenzi babo, cyane cyane abana b’abakobwa bafite inkomoko muri Asia, bakaba baba muri Amerika. Uretse kuba umukinnyi w’imikino ngororamubiri, Suni Lee ari kwiga muri kaminuza ya Auburn aho akomeje amashuri ye hamwe no gukina imikino ngororamubiri.

Mu buzima bwe bwite, Suni Lee afite intego yo gukomeza kuba mudasumbwa , ndetse no gukomeza gutsinda mu mikino itandukanye harimo n’imikino Olempike iri imbere. Abakurikiranira hafi imikino ngororamubiri bategereje kureba uko azitwara mu marushanwa akomeye ari imbere, aho benshi bizeye ko azakomeza kugaragazagushimangira ko ari umuhanga.

Previous Story

Ubutaliyani : Umugore yasambanyije ikibumbano gikurura abamukerarugendo

Next Story

Joe Biden yanduye icyorezo cya Covid-19

Latest from Imyidagaduro

Go toTop