Sobanukirwa: Umukunzi wawe ni wowe akunda cyangwa akunda ikofi yawe ?

by
29/04/2024 10:20

Buri gihe cyose biba byoroshye cyane kumenya ko uwo mukundana agukunda cyangwa akunda Konti yawe ni ukuvuga amafaranga yawe.Gusa hari ubwo udashobora kubimenya bitewe n’ubuhanga afite mu ku kubeshya cyangwa ku kwereka ko ari wowe wa mbere muri we.

Mu gihe uwo muntu akubeshya ko  agukunda, ntabwo azagira uruhare kuri wowe cyangwa mu byawe; haba mu bibazo cyakora mu byishimo ushobora kuzamubona cyane.Ntabwo aba yumva mwaganira yewe ibikorwa byawe by’umunsi ntacyo biba bimubwiye rwose.Ntabwo yita kungorane uhura nazo umunsi ku munsi.

1.Nta bwo uyu mukunzi wawe aba yifuza ko mwahura mwenyine [On Date], aba yumva mwahurira mu itsinda ry’abantu benshi aho adashobora no kubona umwanya wo ku kwitaho.Uyu muntu azaba mwiza kuri wowe rwose mu gihe haricyo azaba agukeneyeho, azakwifataho neza  aha niho uzabonera ko burya urusenda rwajugunywe mu kirere , rutegereje mu maso hawe.

2.Numara ku mufasha rero, uyu muntu azahita ahindukira kuva ubwo ntabwo uzongera kumubona.Uyu muntu iteka azajya ahora agusaba gushaka akazi gahemba neza, amafaranga menshi atitaye kucyo bizagusaba wowe kugira ngo ubashe kugakora.Ibi bizamushimisha kuko azaba agiye gukomeza kubeshwaho n’ubushobozi bwawe bitumen yifuza ko ugerwaho n’ibyiza.

3.Nuhembwa amafaranga menshi , uwo wita umukunzi wawe, nawe azagukuraho menshi arenze ayo yabonaga.Azabeshwaho n’umushahara wawe munini.Arabizi ko nutabona amafaranga nawe ntamafaranga azabona.

Urukundo ntabwo ruba ruhagije iyo utari kumwe n’umuntu ugukunda.Icyo gihe, urukundo rwanyu  ntabwo ari ndinganire rwose kuko buri gihe ni wowe uzajya utakaza amafaranga uri kugira ibyo wishyura.Kubera ko atakwitayeho , ni wowe iteka uri kwishyura amarangamutima ye, ugura mimpano n’ibindi kugira ngo urukundo rwanyu rukomeze rubeho.Niba ‘Bea’ wawe atajya aguha impano ngo akwishyure ibyo wakoze uri kuvomera mu kimene.

Ese yitwara gute iyo agusabye ikintu ukamubwira ngo ‘OYA’ ? Umuntu ugukunda , azubaha imipaka yawe yose, kandi ntabwo azakuburanya nagato.Umuntu urimo kugukoresha , azarakara cyane numuhakanira.

TEGA AMATWI IBYIYUMVIRO BYAWE , UFATA UMWANYA MUTO ? Ese bikubwiye iki ? Kugumana nawe ? UMUNTU NASHAKA KUGUSIGA  , UZISHIME KUKO IMANA IZABA IKURINZE UMWANZI UKOMEYE . Nubona ari ku kunaniza kandi burya hazaba hari ikitari kugenda, uzamureke.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Quavo yageze mu gitaramo cye asanga nta n’inyoni itamba

Next Story

Gisa Cyinganzo yahishuye aho amaze igihe n’inkomoko ya Ep yashyize hanze – YUMVE

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop