Quavo yageze mu gitaramo cye asanga nta n’inyoni itamba

29/04/2024 10:00

Umuhanzi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika , Chris Brown arimo gushinjwa kugura amatike yose y’igitaramo cy’umuraperi Quavo kugira ngo nahagera aririmbire intebe gusa.Ibi bibaye nyuma yo guterana amagamabo hagati y’aba bahanzi bombi.

Mu minsi ishize , abaraperi batandukanye bo muri America , Quavo na Chris Brwon bateranye amagambo mu buryo bukomeye aho , aba bahanzi bakoresheje indirimbo byakwanga bagakoresha amaso ku maso, ku buryo aho umwe yanyuraga undi yahanyuzaga umuriro.Urwango hagati y’aba bahanzi rwagiye rudubi , kugeza ubwo umuraperi Quavo ageze mu gitaramo agasanga harere, agashinja mu genzi we ku byihisha inyuma.

Urwango rw’aba bahanzi bombi rwatangijwe n’indirimbo ya Chris Brownyi yitwa ‘Freak’ aho bivugwa ko yaririmbyemo mugenzi we Quavo  ku mukunzi we  batandukanye  witwa Karruech Tran.Uyu muraperi nawe yahise ashaka uko asubiza Chris Brown nawe amushinja ubugome no guhohotera buri mukobwa bakundanye dore ko Chris Brown azwiho kutihangana iyo bigeze ku gitsina gore.

Chris Brown yahise ashyira hanze indi ndirimbo yise ‘Weakest Link’ agereranya mugenzi we n’umurambo.Byakomeje kuba agatereranzamba, kugeza ubwo ku mugoroba wo ku wa 28 Mata 2024 , hanze hajyaga amashusho y’igitaramo cya Quavo cyabuze abantu bikavugwa ko ari Chris Brown waguze amatike yose agamije kumuhombya.

Uwafashe amashusho yagize ati:”Chris Brown, ndabizi kandi ubwo ibi  hari icyo wabikoze ho tu.Nta muntu n’umwe waje mu gitaramo cya Quavo uyu munsi ? Ndabizi ubwo hari uwashatse kumushyira hasi.Abantu barihe  ? Birababaje “.

Advertising

Previous Story

Philpeter agiye guhoza amarira abakunzi be nyuma y’igihombo yahuye nacyo

Next Story

Sobanukirwa: Umukunzi wawe ni wowe akunda cyangwa akunda ikofi yawe ?

Latest from Imyidagaduro

Go toTop