Gisa Cyinganzo yahishuye aho amaze igihe n’inkomoko ya Ep yashyize hanze – YUMVE

29/04/2024 10:59

Gisa Cyinganzo washyize hanze Extended Play [Ep], yatangaje inkomoko yayo, aho amaze igihe n’icyo agiye gukurikizaho nk’umuhanzi ufite abafana batari bake.

Umuhanzi Gisa Cyinganzo ufite ijwi ry’umwihariko, yatangaje ko EP y’indirimbo 3 aherutse gusohora harimo indirimbo yise ‘Lala’ yakomotse ku rukundo rwe rw’ukuri [True Story] izindi zikomoka ku mpamvu abantu bariho baba bagomba gusenga Imana buri munsi bakanayiramya ndetse bakanabyina.Uyu muhanzi yatangaje ko kandi amaze igihe mu masomo hanze y’u Rwanda mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yigaga ibintu bitandukanye.

Gisa Cyinganzo aganira na UMUNSI.COM yagize ati:”Narimaze igihe muri Afurika y’Epfo mu masomo y’ibintu bitandukanye birimo na ‘Sound engineering’.Iyi Ep rero ifite umwihariko w’uko ari indirimbo zifite icyo zisobanura mu mitima y’abantu kandi zikabubaka.Harimo n’igice cy’urukundo kandi urukundo rwa nyarwo ku bashakanye , ku bantu bari mu rukundo, irabafasha kandi ibatera imbaraga zo gukomeza gukundana”.

Gisa Cyinganzo, yakomeje agira ati:”Iyo tugeze ku ruhande rw’iriya ndirimbo nise ‘Nayawe’ humvikanamo cyane , ahantu Imana iba yaradukuye kuko ibintu Imana iba yaragiye idukorera ni byinshi.Rero umuntu yakumva ‘Nayawe’ agamije guhimbaza Imana. Hanyuma iyo nise ‘Ifemba’ yo abantu bayikoresha muri Club urabizi , nkora ibikorwa ariko nkorera n’urubyiruko ruto kugira ngo babyine , banezerwe , ni muri urwo rwego.

“Imwe ifite umwihariko w’uko  ari indirimbo abantu bashobora kubyina muri Club n’ahandi, indi ikagira umwihariko w’uko ari indirimbo isana imitima mu rukundo kandi ikarwuzuza muba rufite, hanyuma indi ikagira umwihariko wo gushima Imana”.Gisa Cyinganzo yagaragarije Umunsi.com ko kugeza ubu harimo gutegurwa amashusho y’izi ndirimbo , yemeza ko mu gihe cya Vuba arahera kuyo yise ‘Lala’ n’izindi zigakurikiraho ndetse ko nyuma y’aho azashyira hanze Album nayo ngo amaze igihe ari gutegura.

Ati:”Izi ndirimbo zirimo gutegurirwa amashusho yazo ikindi kandi nyuma gato ndahita nshyira hanze Album yanjye ndi gukoraho, rero ibyo ni ibikorwa bitwara imbaraga , kuko nubwo narindi kwiga ariko nari mfite n’ibindi bikorwa byanjye nagiyemo kuko urabizi gukora indirimbo ubwabyo nabyo ni ibindi bintu bitwara umwanya , imbaraga ,..”.

UMVA HANO INDIRIMBO ZA GISA CYINGANZO ZIRI KURI EP YE NSHYA

Advertising

Previous Story

Sobanukirwa: Umukunzi wawe ni wowe akunda cyangwa akunda ikofi yawe ?

Next Story

Ngibi ibintu abashakanye baba basabwa gukorana mu ijoro byanga bikunze

Latest from Imyidagaduro

Go toTop