Advertising

Sobanukirwa ibyiza utari uzi byo kunywa no kurya Tangawizi

20/07/2024 08:10

Ikimera cya tangawizi kizwiho kugira ibyiza byinshi ku buzima bw’umuntu, ariko kandi ni ngombwa kwita k’uko umuntu ayikoresha, kuko ngo iyo urengeje urugero rukwiriye, ishobora guteza ibibazo bitandukanye nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://sante.journaldesfemmes.fr.

Tangawizi ni ikimera cyongera imbaraga mu mubiri ndetse kikanongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko bisobanurwa na Evelyne Chartier, umuganga akaba n’umuhanga mu bijyanye n’imirire (nutritionniste).

Tangawizi kandi ivura ibicurane no kubabara mu muhogo, irwanya za ‘bactéries’, ikongera ubushyuhe mu mubiri ndetse ikawongerera ubudahangarwa , ikarwanya umuriro mu gihe umuntu yarwaye kuko iwugabanya, ikindi kandi muri uko kuba tangawizi yongera ubushyuhe mu mubiri bituma irwanya indwara zijyana n’ubukonje nk’ibicurane cyangwa se ‘grippe’.

Tangawizi ni ‘Antioxydant’ y’umwimerere, ni ukuvuga ko kuyirya yaba ihiye cyangwa ari mbisi irinda utunyangingo tw’umubiri w’umuntu (cellules du corps) kwangirika cyangwa se no gusaza imburagihe, bikaba byiza kurushaho, iyo yateguranywe na tungurusumu.

Tangawizi kandi ngo ni ingenzi mu gutuma igogora ry’ibyo umuntu yariye rigenda neza kandi rikihuta. Inarinda isesemi no kuruka cyane cyane ku bagore batwite, ikandi kandi ivura ibibazo bitandukanye birimo kubabara mu mara, kumva umuntu yagugaye (les ballonnements) no kubabara mu nda muri rusange.

Hari kandi n’abakoresha tangawizi mu kwivura indwara z’imitsi bakunze kwita ‘rubagimpande’, igituma tangawizi ifasha abo barware imitsi, ni uko ikize ku butare bwa ‘zinc’, n’ibyitwa ‘béta-carotène’, za vitamine B na C, n’ibindi.

Tangawizi kandi ikoreshwa mu buryo butandukanye harimo kuyirya mbisi, itetse, yumishije ari ifu, ishobora kandi kunyobwa nk’ikinini bamirisha amazi n’ibindi.

Ku rubuga https://sante.journaldesfemmes.fr, kandi bavuga ko mu gihe umuntu yafashe tangawizi irengeje urugero, ashobora kugira ibibazo atari yiteze, gusa bidakomeye cyane birimo kubabara mu gifu, kumva umuntu asa n’ufite gaz mu nda, gucibwamo, kugira imihango myinshi ku bagore n’ibindi.

Hari n’abantu bashobora kugira ‘allergie’ kuri tangawizi bagafuruta ku ruhu nyuma yo kuyirya cyangwa kuyinywa.

Tangawizi ishobora gukoreshwa ku myaka iyo ari yo yose umuntu yaba afite, gusa ni ngombwa kutarenza urugero umuganga yakubwiye kutarenza.

Ikindi kandi ngo birabujijwe gukoresha tangawizi mbere yo kubagwa kuko ishobora gutuma amaraso adakama, umuntu akava cyane. Ni kimwe n’igihe umuntu arimo kunywa indi miti, mbere yo gutangira kunywa tangawizi agomba kubanza kubaza umuganga niba bishobora gukorana nta kibazo.

Previous Story

Basore dore ibyiza byo gushaka abagore babaruta

Next Story

Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko urwaye impyiko

Latest from Ubuzima

Go toTop