“Sinakomeza kurebera Amavubi ambeshya mpisemo gutanga umusanzu ku gihugu cyanjye”! Jaysqueez Kasuku agiye gushinga Ikipe !

07/06/2024 21:49

Umunyamakuru Jay Squeezer waniyise Kasuku ku mbugankoranyambaga, yamaze gutangaza uko ikipe agiye gushinga izaba yitwa, ikaba izatangira guhatana 2025 dukurikije uko byanditse mu foto izaba iranga iyi kipe.

Kasuku umenyerewe ku mbugankoranyambaga ibi yabinyujije kurukuta rwe rwa instagram taliki ya 07.06.2024 abikuye mugahinda avuga ko aterwa n’Amavubi ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.

Kasuku yagize ati “sinshaka  gukomeza kurebera ngo singire icyo mbikoraho kuko mbona amavubi ambeshya, mbisemo gushinga ikipe kuko hari abana benshi bafite impano bagomba kuzafasha igihugu cyanjye, iyo kipe izaba yitwa KASUKU FOOTBALL CLUB”.

KANDA HANO UREBE AMAKURU AGEZWEHO MU MIKINO

Nubwo Kasuku Jay Squezeer wa Mipango avuga ibi ariko ntawakwirengagiza ko uyu mugabo asanzwe anyuzamo akanatera urwenya ,kuburyo n’ubu wasanga bizarangirira mu magambo kuko benshi bazi ko uburyo ikipe ihenda ngo ibeho, bavuga ko ntawapfa kuyisukira.

Gusa harubwo yaba yavuze ibi abitewe n’agahinda Amavubi yateye abanyarwanda kubwo gutsindwa na Benin mu mukino yashakiragamo itike yo kujya mu gikombe cy’isi.

 

Igihe kasuku yaba ashinzwe ikipe y’umupira wa maguru , yaba ariwe mu influencer wa 1  ushinze ikipe wirengagije KNC washinze Gasogi united ari umunyamakuru!

Advertising

Previous Story

“Business mfite ubu impemba neza kurenza umuziki” ! Diamond Platnumz

Next Story

Perezida wa DRC Felix Tshisekedi ntabwo yitabiriye Inteko idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bya EAC

Latest from Imyidagaduro

Go toTop