“Business mfite ubu impemba neza kurenza umuziki” ! Diamond Platnumz

07/06/2024 15:32

Umuhanzi wo muri Tanzania Nasibu Abdul Juma Issack , wamamaye nka Diamond Platnumz, yatangaje ko yagombaga kuba yaravuye muri muzika iyo aza kuba yarawinjiyemo ashaka amafaranga.

Diamond Platnumz yatangaje ko yinjiye muri muzika business zindi akora zimuha amafaranga no kurenza umuziki bityo ko iyo aza kuba yarinjiyemo muri muzika ashaka amafaranga yari kuba yarawuvuyemo kare.

Yagize ati:”Gukura, bizasaba ko ufata inshingano ugakora ibintu byinshi bitanga amafaranga.Bitari ibyo rero, mbanaravuye muri muzika kera rwose”.Yakomeje agira ati:”Business mfite ubu, impa amafaranga menshi kurenza umuziki”.

Kuri we ngo ntabwo kuva muri muzika ari igisubizo kuva muri muzika.Ati:”Ugomba gukora ukongeranya”.Kugeza ubu, Diamond Platnumz, yakuye umuziki we hasi, arakura yigira ejuru, yubaka WCB Wasafi , asinya amasezeranyo ndetse afasha n’abandi bahanzi.

Muri 2021 , Diamond Platnumz yafunguye Betting Company  [Wasafi Bet] kumugaragaro , ni umuyobozi wa Wasafi Media [Wasafi Tv , Wasafi FM].

Diamond Platnumz , yatangaje ko agiye gushinga Sosiyete itwara abaganzi mu ndege , Wasafi Air avuga ko yamaze kugura kajugujugu izajya ikora amanywa n’ijoro itwara abantu.Ati:”Naguze kajugujugu itwara abantu mu ijoro, gusa izindi mfite inyinshi zikora mu masaha yak are”.

Advertising

Previous Story

“Namaze imyaka 10 nkubitwa n’umugabo w’inyamaswa nashatse” ! Salima yashyize hanze iby’inkoni yakubitwaga n’umugabo we

Next Story

“Sinakomeza kurebera Amavubi ambeshya mpisemo gutanga umusanzu ku gihugu cyanjye”! Jaysqueez Kasuku agiye gushinga Ikipe !

Latest from Imyidagaduro

Go toTop