Perezida wa DRC Felix Tshisekedi ntabwo yitabiriye Inteko idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bya EAC

08/06/2024 10:02

Umukuru w’Igihugu cya Congo , Felix Tshisekedi ntabwo yitabiriye Inteko idasanzwe yahuje ba Perezida b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bivugwa ko impamvu atitabiriye ari uko atishimiye ibiherutse gutangazwa na William Ruto wa Kenya.

Iyi Nteko idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ya 23, yabaye kuri uyu wa 07 Kamena 2024, iba hifashishijwe ikoranabuhanga iyoborwa na Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir Mayardit, unayobora Akanama k’abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ndetse initabirwa n’abakuru b’Ibihugu bagenzi be mu buryo bw’Ikoranabuhanga.

Abandi bakuru b’Ibihugu bayitabiriye ni ; Yoweli K. Museveni wa Uganda, Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Sheikh Mohamud wa Somalia, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ,naho Perezida wa Kenya ahagararirwa na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Musalia Mudavadi na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ahagararirwa na Visi Perezida Prosper Bazombanza.

Muri iyi Nteko idasanzwe , hemerejwemo Umunyamabanga wa EAC  mushya , Veronica Mueni Nduva wo muri Kenya wahise anarahirira izi nshingano asimbuye Dr  Peter Mathuki nawe wo muri Kenya.Ibyo kuba Prezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atarigeze yitabira , bivugwa ko yabitewe no kuba yararakariye William Ruto wa Kenya bitewe nuko aherutse kuvuga ku miyoborere y’Igihugu cya Congo.

Muri iyi nama , Perezida wa Sudan y’Epfo , yahamagaye Perezida wa DRC cyangwa uwaba amuhagarariye ariko bagaragaza ko adahari.Ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko Perezida wa DRC atigeze yishimira ibyatangajwe na William Ruto bityo akaba arimo no gushaka kubigaragariza ibindi bihugu Binyamuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Jeune Afrique, William Ruto yagarutse ku mutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga kubyo kuba Ubutegetsi bw’iki Gihugu bwarakunze ku byegeka k’u Rwanda ashimangira ko ibi bibazo ari iby’Abanyekongo ubwabo.

Ruto, yagaragaje ko ubwo abakuru b’Ibihugu bya EAC bahuriraga munama , babajije “Babajije niba abagize umutwe wa M23 , ari Abanyarwanda cyangwa niba ari Abanyekongo ariko DRC , ikavuga ko ari Abanyekongo.Byari bibaye urucabana.Nonese niba ari Abanyekongo , ikibazo gihunduka gute icy’u Rwanda cyangwa icya Kagame?”.

William Ruto , yavuze ko umuti w’ibibazo byo muri Congo , wagiye ugaragazwa kenshi kandi ko ugomba kuzava munzira za Politike ariko ukava mu bushake bw’ubutegetsi bwa Congo n’Abanyekongo ubwabo.

Advertising

Previous Story

“Sinakomeza kurebera Amavubi ambeshya mpisemo gutanga umusanzu ku gihugu cyanjye”! Jaysqueez Kasuku agiye gushinga Ikipe !

Next Story

Perezida Kagame yasabye urubyiruko ikintu gikomeye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop