Shakib Lutaaya ni umugabo wa Zari Hassan bakoze ubukwe mu mwaka wa 2023.Uyu mugabo bivugwa ko yabanje kugira indi mibano itandukanye n’abandi bagore nk’uko na Zari Hassan yabanje kugira abandi babana ndetse bakanabyarana.Ivan Don wapfuye , yari yarabyaranye na Zari abana 3 b’abahungu kuri ubu ni abasore bakuru dore ko Zari aherutse kuvuga ko azabirukana munzu ye bakajya kwibana ngo kuko bamaze gukura.
Mu gihe Zari yakomeje kujya agaragaza ko yakundaga uyu mugabo cyane , haje gushyirwa hanze ifoto ya Shakib bari kumwe kuri ubu ari kumwe na nyandikwigendera bigaragaza ko ari ifoto yakera aho uyu musore icyo gihe yari umwe mu bakozi ba Ivan Ssemwanga muri Campany ye.Ni ifoto igaragaza Ivan ari iruhande rwa Ivan Don n’abandi bagabo 3.Don yari yambaye umukara n’umweru afashe irahuri , Shakib yambaye amarineti bisa naho ari we uri gufata amashusho.
Don , yapfuye muri 2017 asiga abana 3 yari yarabyaranye na Zari Hassan, apfa ku myaka 39 aguye muri Afurika y’Epfo kuri Steve Biko Academic Hospital.Nyuma y’aho muri 2023 nibwo Shakib yashakanye na Zari Hassan byemewe n’amategeko.Bamwe bati abakuri iruhande buri gihe.