Serena Williams yakoze ku umutima w’abarimo Drake na Kendrick

12/07/2024 09:03

Serena Williams umukinnyi wamamaye mu mukino wa Tennis, yegukanye igihembo cya ESPY Award cyo kuba yarabaye indashyikirwa mu mukino wa Tennis. Mu bishimiye uyu mukinnyi kazi wa Tennis, harimo Drake na Kendrick, bamwe mu bahanzi bakomeye.

 

Serena Williams yatwaye iki gihembo cyo kuba umu-Athlete w’umwaka, “Athlete of the Year”, nyuma yuko yatangaje ko avuye mu mukino wa Tennis ku mugaragaro mu mwaka wa 2022.

Uyu mukinnyi ubwo yari agikina Tennis yakomeje kuba umukinnyi abandi bareberaho ndetse akomeza kwerekana ko umupira w’amaguru atari wo wonyine usaba kuba uri umunyamwuga. Ndetse uyu mukobwa ni umwe mu bagira imyitwarire myiza yaba mu kibuga cyangwa hanze yacyo.

 

Drake na Kendrick Lamar, abahanzi b’ibyamamare mu njyana ya Hip-Hop, bashimangiye ko Serena Williams atari umuntu usanzwe. Mu magambo ya Drake, yavuze ati: “Serena ni umuntu udasanzwe mu buzima bwacu. Ni urugero rwiza rw’umuntu utareka intego ze ndetse ugakora ibishoboka byose ngo azigereho.” Naho Kendrick Lamar, yongeraho ko Serena ari umuntu ufite umuhate n’imbaraga zidasanzwe mu byo akora byose.

 

Ibi bihembo bya ESPYS 2024 byerekanye ko siporo n’ubuhanzi bifitanye isano nini, imbaraga n’icyerekezo cyiza. Kuri Serena Williams, iki gihembo cyamweretse ko ibikorwa bye by’ibihe byose bizahora byibukwa, kandi ko yanditse izina rikomeye mu mateka y’imikino ya Tennis.

 

Serena Williams yongeye gushimira abamushyigikiye bose, avuga ko abategarugori b’ingeri zose bashobora kugera ku byo bifuza byose mu gihe bafite icyerekezo n’umurava.

Advertising

Previous Story

Impinduka ku biciro by’Ifi muri El Classico Beach

Next Story

Mutsinzi Ange Jimmy yakinnye umukino we wambere muri Europa League

Latest from Imyidagaduro

P Square bongeye gutandukana

Rudeboy umwe mu bagabo b’impanga bagize itsinda rya P-square yatangaje ko bongeye gutandukana nyuma y’igihe gito bongeye kwiyunga. P-Square igizwe n’abatatu aribo Paul n’impanga
Go toTop