Rudboy yahishuye ikintu gikomeye azakora muri 2024

26/12/2023 13:21

Umwe mu bahanzi babiri bagize itsinda P-Sqaure yahize kubaka inzu nini muri uyu mwaka wa 2024 tugiye kwinjiramo.

Paul Okoye wamamaye nka Rudeboy mu itsinda afatanyije n’umuvandimwe we Peter Okoye, yahishuye ko intego nyamukuru afite muri 2024 ari ukubaka inzu yakataraboneka.

Ibi Paul Okoye abivuze nyuma y’aho umuvandimwe we Peter Okoye aguriye inzu nziza cyane mu Mujyi wa Atlanta uyu mwaka gusa we akaba yavuze ko azagura irenzeho.

Nyuma yo kuvuga aya magambo yuzuyemo kwifuza, Rudeboy yifurije abafana be Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024.Avuga ko muri 2024 yise isomo rikomeye arinayo mpamvu ashaka kuzagura inzu ye muri uyu mwaka uza.

Yagize ati :” Noheli Nziza kuri mwese, .. Nyuma y’amasomo nabonye muri 2023, ngiye kubaka inzu nini muri 2024″.

Nyuma yo gutangaza aya magambo, abafana be bamwe bamunenze bavuga ko yanze kwifatanya n’umuvandimwe mu gusangira Noheli n’abapfakazi.

 

Advertising

Previous Story

Zari Hassan yifashishije indirimbo ya The Ben ateguza Abanyarwanda

Next Story

Riderman yinjiye i Burundi mu ndirimbo ‘Loaded Gun’ yakoranye n’umuraperi B Face- VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop