Riderman yinjiye i Burundi mu ndirimbo ‘Loaded Gun’ yakoranye n’umuraperi B Face- VIDEO

26/12/2023 13:43

Abahanzi babiri baririmba injyana ya Hip Hop bashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Loaded Gun’

Yaba Riderman , yaba B Face bose ni abahanzi beza baririmba injyana ya Hip Hop. Kubera uburyo Riderman aririmba yahawe amazina atandukanye arimo ‘Rusake’ n’ayandi, kurundi ruhande niko na B Face yahawe atagira ingano.

Ni abahanzi bafite abo bahagarariye muri muzika by’umwihariko muri Hip Hop yakunze kwitwa injyana y’ibirara nyamara bikanyomozwa.

Muri iyi ndirimbo y’iminota 3:11 , Riderman ayitangira arimo kwivuga ibigwi agaragaza ko ari imbuga yuzuyemo amasasu ko yiteguye kwica umwanzi.

Ubusanzwe B Face yakunze gukorana n’abahanzi Nyarwanda mu buryo butandukanye agamije kuzamura izina rye mu Rwanda no muri Afurika aha abakunzi b’umuziki Nyarwanda ugera.

Amashusho ya Loaded Gun, yaje akurikiye amajwi yayo yashyizwe hanze mbere y’igihe.

Advertising

Previous Story

Rudboy yahishuye ikintu gikomeye azakora muri 2024

Next Story

Niba nta rukundo mfite , mfite ubusa

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop