Umunyamideri Zari Hassan utegerejwe mu Rwanda anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiriye kumwitegura ku munsi wo ku wa Gatanu.
Mu mashusho yashyize kuri konti ye ya Threads, Zari Hassan yagize ati:”Kigali Rwanda ,mureke tuzahure kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023 muyindi Edition ya All White Party yateguwe na ‘The Wave Lounge”.
Hassan utegerejwe mu Rwanda ni umwe mu bagore bakomeye mu myidagaduro ya Afurika y’Iburasirazuba haba Uganda aho avuka, Tanzania aho yashakiye , Kenya ndetse no muri Afurika y’Epfo aho atuye kugeza ubu.
Muri aya mashusho Zari Hassan yifashishije indirimbo ya The Ben ‘Ni Forever’ imaze amasaha make isibwe kuri YouTube.