Biteguye gukuba urukweto

RUBAVU: Impala zateguje igitaramo kidasanzwe

22/05/2024 16:44

Abakunzi ba Muzika Nyarwanda yo ha mbere , basezeranyijwe igitaramo cy’imbaturamugabo kizabera mu Karere ka Rubavu kuri Mahoko muri Motel Muhungwe.Ni igitaramo kizaba tariki 25 Gicurasi 2024 guhera isaa Kumi z’umugoroba.

Intara y’Iburengerazuba, Akarere ka Rubavu by’umwihariko , ni iwabo w’ibitaramo n’impano zitandukanye.Benshi mu baturiye aka Karere bakunze kenshi kugaragaza ko ari Abanya-birori ari nayo mpamvu ituma abahanzi batandukanye bishimira gusura aka Karere no kuhataramira.

Tariki 25 Gicurasi 2024 , mu Karere ka Rubavu kuri “Motel Muhungwe” hafi neza y’isanganiro ry’imihanda [ Rond Point ], ku isaha ya Saa Kumi nibwo Impala zizaba zitangiye gutaramira abantu nk’uko babyivugiye.Ni igitaramo kizaba kinogeye amatwi n’amaso by’abakumbuye gucurangirwa n’abagize Impala nde Kigali bakunzwe cyane n’ingero zose.

Mu butumwa bwatanzwe na Munyanshoza Dieudone umwe mu bagize Orchestra Impala de Kigali, yagize ati:”Bantu b’Iburengerazuba by’umwihariko mu Karere ka Rubavu, Orchestre Impala zibatumiye mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizaba ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024 , kuri Mahoko muri Motel de Muhungwe guhera saa Kumi [ 16h00′ ]”.

Bakomeje bagira bati:”Muzaze muri benshi , tuzakÅ«ba urukweto kahave”. Sebigeli Paul yagaragaje ko biteguye neza ndetse ko bazatanga ibyishimo.

Impala de Kigali , zizafatanya na Selekta Dady umaze kubaka izina mu mwuga wo kuvangavanga umuziki afatanyije na Mc Enzo.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 5 (5,000 RWF) ahasanzwe, n’ibihumbi 10 [10,000 RWF) muri V.I.P bakaguha icyo kunywa dore ko ari igitaramo cyatewe inkunga na Bralirwa.

Biteguye gukuba urukweto mu Karere ka Rubavu

1 Comment

Comments are closed.

Advertising

Previous Story

U Buhinde: Umugabo yashakanye na Nyirabukwe sebukwe biha umugisha

Next Story

Rubavu: Yungutse itsinda rishya ry’abavandimwe

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop