Photo/ Viral

U Buhinde: Umugabo yashakanye na Nyirabukwe sebukwe biha umugisha

22/05/2024 16:11

Mu gihugu cy’u Buhinde, umugabo yakunze nyirabukwe  baranashakana ndetse sebukwe abiha umugisha. Iyo nkuru y’urwo rukundo rutangaje ngo yatangiye ubwo umugore w’uwo mugabo witwa  sikandar yadav yari amaze gupfa , nyuma uyu mugabo ari muka ajya  kubana na sebukwe na nyirabukwe ahitwa  I bihar, mu mudugudu wa heer moti.

Burya uwavuzeko urukundo rutihishira ntiyabeshye  uyu mugabo ufite imyaka 45 y’amavuko na nyirabukwe  witwa  Geeta ufite imyaka 55 y’amavuko  byatangiye ari umubano usanzwe gusa uko iminsi yagendaga ishira, urukundo rwabo rwaje kurangira rubaye impamo  ruvamo urukundo rw’umugabo n’umugabo , gusa ngo babanje kubihisha kuko batinyaga abazabyumva nabaza babonana.

Mu gihe ibihuha byari bitangiye gukwirakwira  aho batuye,  bivuga ko aba bombi bakundana nk’umugabo n’umugore, umugabo wa Geeta akaba na sebukwe wa Sikandar,  nyuma yo kumva ibyo bihuha yatangiye gukurikirana ngo arebe ibivugwa niba aribyo, ariko umunsi  umwe abafata bombi bari mubikorwa by’abakundana, ubwoba yari amaranye iminsi abona ko bwari bufite inshingiro koko.

Mu burakari bwinshi, uwo mugabo yahise ajyana ikibazo cye ku nama y’ubtegetsi ku rwego rw’Umudugudu  wabo yitwa panchayat, asaba ko cyakemurwa.nyuma yo kumva ikibazo cy’uwo mugabo  witwa Dileshwari iyo nama y’ubutegetsi ya Panchayat  yatumije umukwe we , kugirango bumve uko  yiregura  ku bimuvugwaho. Sikandar ahageze yiyemereye ku buryo bweruye ko akundana na nyina w’umugore we wapfuye.

Nyuma y’uko na nyirabukwe (Geeta) atumijwe mui iyo nama y’ubutegetsi, nawe akemerako akundana n’umukwe we Sikandar, kandi bamaranye igihe inama njyanama yahise yiyemeza kubashyingiranya noneho  bakabana  mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nyuma y’uko inama y’ubutegtsi imaze kubyemeza Dileshwar (sebukwe ) ,  nyuma yo kubona ukuntu abo bombi babyiyemereye ntagushikanya yahise ahindura ibitekerezo ahitamo kubafasha  no myiteguro y’ubukwe bwabo.

Mu mashusho yashwize hanze  ku rubuga rwa X, Dileshwar  agargara abwira abanyamakuru ko yari yishimye cyane  kugira uruhare mu gutegura ubukwe bwa Sikandar na Geeta.

Ikinyamakuru OddityCentral  kivuga ko Sikandar  yanagaragaye mu ruhame asoma ku gahanga k’uwo mukunzi we wahoze ari Nyirabukwe, abikorera imbere y’imbaga y’abantu benshi , nk’uburyo bwo kwerekana ko amukunda , ndetse banishimira kuba babaye umwe.

Ibinyamakuru byo mu buhinde, byatangaje ko Sikandar yedav yasezeranye  na nyirabukwe GEEta Devi batangiye kubana nk’umugore n’umugabo ku buryo  bwemewe  n’amategeko , gusa ntibyatangajwe niba na Dileshwar (sebukwe ) yarakomeje kubana nabo.

Photo/ Viral

Advertising

Previous Story

Bruce Melodie yasogongeje abafana be imwe ku ndirimbo nshya agiye gushyira hanze

Next Story

RUBAVU: Impala zateguje igitaramo kidasanzwe

Latest from HANZE

Go toTop