Mu gihugu cy’u Buhinde, umugabo yakunze nyirabukwe baranashakana ndetse sebukwe abiha umugisha. Iyo nkuru y’urwo rukundo rutangaje ngo yatangiye ubwo umugore w’uwo mugabo witwa sikandar yadav yari amaze gupfa , nyuma uyu mugabo ari muka ajya kubana na sebukwe na nyirabukwe ahitwa I bihar, mu mudugudu wa heer moti.
Burya uwavuzeko urukundo rutihishira ntiyabeshye uyu mugabo ufite imyaka 45 y’amavuko na nyirabukwe witwa Geeta ufite imyaka 55 y’amavuko byatangiye ari umubano usanzwe gusa uko iminsi yagendaga ishira, urukundo rwabo rwaje kurangira rubaye impamo ruvamo urukundo rw’umugabo n’umugabo , gusa ngo babanje kubihisha kuko batinyaga abazabyumva nabaza babonana.
Mu gihe ibihuha byari bitangiye gukwirakwira aho batuye, bivuga ko aba bombi bakundana nk’umugabo n’umugore, umugabo wa Geeta akaba na sebukwe wa Sikandar, nyuma yo kumva ibyo bihuha yatangiye gukurikirana ngo arebe ibivugwa niba aribyo, ariko umunsi umwe abafata bombi bari mubikorwa by’abakundana, ubwoba yari amaranye iminsi abona ko bwari bufite inshingiro koko.
Mu burakari bwinshi, uwo mugabo yahise ajyana ikibazo cye ku nama y’ubtegetsi ku rwego rw’Umudugudu wabo yitwa panchayat, asaba ko cyakemurwa.nyuma yo kumva ikibazo cy’uwo mugabo witwa Dileshwari iyo nama y’ubutegetsi ya Panchayat yatumije umukwe we , kugirango bumve uko yiregura ku bimuvugwaho. Sikandar ahageze yiyemereye ku buryo bweruye ko akundana na nyina w’umugore we wapfuye.
Nyuma y’uko na nyirabukwe (Geeta) atumijwe mui iyo nama y’ubutegetsi, nawe akemerako akundana n’umukwe we Sikandar, kandi bamaranye igihe inama njyanama yahise yiyemeza kubashyingiranya noneho bakabana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Nyuma y’uko inama y’ubutegtsi imaze kubyemeza Dileshwar (sebukwe ) , nyuma yo kubona ukuntu abo bombi babyiyemereye ntagushikanya yahise ahindura ibitekerezo ahitamo kubafasha no myiteguro y’ubukwe bwabo.
Mu mashusho yashwize hanze ku rubuga rwa X, Dileshwar agargara abwira abanyamakuru ko yari yishimye cyane kugira uruhare mu gutegura ubukwe bwa Sikandar na Geeta.
Ikinyamakuru OddityCentral kivuga ko Sikandar yanagaragaye mu ruhame asoma ku gahanga k’uwo mukunzi we wahoze ari Nyirabukwe, abikorera imbere y’imbaga y’abantu benshi , nk’uburyo bwo kwerekana ko amukunda , ndetse banishimira kuba babaye umwe.
Ibinyamakuru byo mu buhinde, byatangaje ko Sikandar yedav yasezeranye na nyirabukwe GEEta Devi batangiye kubana nk’umugore n’umugabo ku buryo bwemewe n’amategeko , gusa ntibyatangajwe niba na Dileshwar (sebukwe ) yarakomeje kubana nabo.