Rubavu: Yungutse itsinda rishya ry’abavandimwe

22/05/2024 17:01

Itsinda rishya rikomoka mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba mu Mujyi wa Gisenyi ryitwa ‘Twin Vibes’ ryashyize hanze indirimbo bise ‘Energy’. Iri tsinda n’abavandimwe babiri bavukana ibintu bitari bimenyerewe, iyo ndirimbo bakoze akaba ari yo ndirimbo ya mbere bari bakoze nk’uko babitangaje mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa  Umunsi.com.

Bagize Ati “Twembi turi abandimwe turavukana,  ibintu bidasanzwe bimenyerewe muri kano karere ka Rubavu, kandi iyi niyo ndirimbo yacu ya mbere twari dukoze n’ubwo bitari byoroshye, ariko Imana yarahabaye.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bwa majwi na producer Bertz beat nawe uri mu bagezweho, mu Karere ka Rubavu mu gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bwa amajwi, mu buryo bw’amashusho yakozwe na Big Deal umwe muba Director beza cyane dufite muri iki gihugu”.

Iritsinda ryakomeje rivuga ko impumbero yabo ari ugukora umuziki ugezweho kandi ujyanye n’igihe kandi ko badateze gutenguha Abanyarwanda .

Bakomeje bavuga ko bafite n’indi mishanga myinshi cyane kuko ngo bitegura gushyira hanze indi ndirimbo.

Advertising

Previous Story

RUBAVU: Impala zateguje igitaramo kidasanzwe

Next Story

Umuryango w’umwana uri mubiciwe mu gitero cyo guhirika ubutegetsi bwa RDC bari mu marira

Latest from Imyidagaduro

Go toTop