Wednesday, May 8
Shadow

RUBAVU: DEXY1 yihaye intego idasanzwe muri muzika ye

Umuhanzi DEXY1 yemeje ko afite indoto muri muzika ziza mwicaza ku gasongero ku muziki muri Rubavu no mu Rwanda hose muri rusange .Mu kiganiro yahaye UMUNSI.COM , uyu musore yemeje ko gukorera umuziki mu Ntara bituma hari ibyo batamenya cyakora ashimangira ko gukora cyane bizamubera inkingi.

DEXY1 avuga ko kwinjira muri muzika kuri we byari ukubikunda kuko ngo umuziki kuri we ari cyo kintu akunda gukora by’umwihariko iyo nta kazi afite cyangwa atuje.Yongereye ho ko umuziki ari impano ye.Yagize ati:”Natangiye umuziki muri 2022 nku tangirana imbaraga n’urukundo rwinshi.Kuva nawugeramo rero muri iyo myaka , maze kugira ibihangano bitatu [ 3 Songs ]. Mu by’ukuri nagiye mu muziki kuko mbikunda cyane. Umuziki ni ‘Passion’ kuri njye ukaba ‘Favorite Hobby’ mu buzima bwanjye”.

 

Umusore ukuri muto wifuza kuzamura ibindera ry’umuziki Nyarwanda by’umwihariko , yemeje ko urwego ashaka kugeraho ari urw’uko buri wese azabasha kujya yumva indirimbo ze.At:”Ndashaka kugera ku rwego hamwe buri mumtu wese yumva ibihangano byanjye, akabyibazaho bitewe n’unutumwa nzajya nshyiramo”.

Ku ruhande rwe DEXY1 yemeza ko akunda Mike Kayihura cyane ku buryo ariwe afatiraho icyitegererezo muri muzika.Uyu musore ubusanzwe akora injyana ya RnB na Afro Beats akorera mu Karere ka Rubavu.

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *