Wednesday, May 8
Shadow

Dore impamvu nyamukuru zituma mu myanya y’ibanga y’igitsina gore ahagira impumuro mbi ibangamira abagabo babo

Kenshi ushobora gusanga mu myanya y’ibanga y’abagore hahumura nabo kandi nyamara ari hamwe mu hantu hari hakwiriye kugira impumuro nziza ndetse hakitabwaho cyane. Muri iyi nkuru tugiye kwifashisha izindi nyandiko tubashe kubagezaho ayo makosa n’uburyo bwo kuzirinda.

Igitsinagore [Vagina], kigira impumuro yacyo ubwacyo ndetse iyo mpumuro nziza yacyo ituma hakura bagiteriya nziza ndetse n’umugabo we akishimira kwihumuriza iyo mpumuro mu gihe cyanyacyo bombi bari kumwe.Mu gihe ibintu byatangiye guhinduka rero , uwari umugabo we ntabwo aba acyumva neza wamugore wa mbere.

Iyo agize isoni zo guhita amubwira ko yahindutse rero bituma ibyo yamukoreraga bihinduka , uwasekaga agatangira kurangwa n’umunabi ariyo mpamvu umugore wese akwiriye guharanira inseko y;umugabo we ashaka uburyo iyo mpumuro itagenda.Ibintu bishobora gutuma utakaza Parufe y’umugabo wawe rero cyangwa impumuro mbi mu myanya yawe y’ibanga [Mugore], ni umwanda cyangwa hakaba hari ibindi bintu runaka utari wakora nkuko ikinyamakuru cyitwa Digital Standard kibitangaza.

1.Isuku nke mu gihe cy’imihango.

Niba uri mu mihango , uwo ni wo mwanya wawe wo kwita ku isuku yawe mu buryo budasanzwe kandi bw’umwihariko.Muri iki gihe n’ingombwa kubaza mu ganga kugira ngo agufashe kumenya neza uburyo gukora isuku yo mu myanya y’ibanga cyangwa ugakoresha imbuga nkoranyambaga neza mu nkuru twagiye tubagezaho mbere gusa ntuzisimbuze kujya kwa muganga mu gihe ubikeneye.

2.Isuku nke nyuma yo gutera akabariro.

Burya ikintu gituma umugore agira impumuro mbi mu myanya ye y’ibanga ni isuku nke , ashobora kugira mu gitsina cye nyuma y’uko we n’uwo bashakanye barangije gutera akabariro.

Iki kinyamakuru twavuze haraguru dukesha iyi nkuru , cyemeza ko nyuma yo gutera akabariro mu myanya y’ibanga haba harimo ibyuya ndetse hakaba hashobora kujya za mikorobe mbi zizana impumuro mbi , bityo umugore aba agomba kwita ku isuku.

Photo/www.covetgarden.com

Isoko: Healthline

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *