Holly Gigi yasubije abavuga ko aryamana n’abo bahuje igitsina

27/04/2024 20:24

Umuhanzikazi Holly Gigi wamamaye muri muzika Nyarwanda no mu mbyino zizwi nka Twerking, yatangarije UMUNSI.COM ko ibyo kuba aryamana nabo bahuje ibitsina kuri we byatangiye kuvugwa nyuma y’icyorezo cya Covid-19.Uyu mukobwa yasobanuye uburyo yakunze guteretwa n’abakobwa bagenzi be.

Nyuma yo kumva amakuru atandukanye yavugaga ko umuhanzikazi akaba n’umubyinnyi Holly Gigi, aryamana nabo bahuje ibitsina, twashatse kumenya inkomoko yabyo ndetse n’icyo abivugaho nka nyiri ubwite na cyane adaheruka gushyira hanze indirimbo cyangwa ikindi gikorwa.

Holly Gigi aganira na UMUNSI.COM yagize ati:”Sinzi uko byagenze kugira ngo abantu batangire kubivuga gusa ukuri ni uko njye ntajya nkundana n’abo duhuje igitsina. “I’m Straight” njye nteretwa n’abahungu sinigeze ngerageza gukundana n’abakobwa bagenzi banjye, nta n’igitekerezo cyabyo nigeze ngira”.

Yakomeje agira ati:”Buri bantu bagira impamvu yabo ariko ndacyabaza imvo n’imvano gusa muri iyi Si , icyo ukora cyose kiza mu rindi zina.Simbyitaho”. Yemeza ko hari abakobwa bagenzi be bajya bamwandikira bamubwira ko ari mwiza bashaka ko ababera abakunzi [ Abatinganyi ] , cyakora yavuze ko ajya abahakanira adaciye ku ruhande. Mu kiganiro twagiranye, Holly Gigi, yemeje ko ari umukunzi w’umuhungu atari uw’abakobwa bagenzi be

Ati:”Abakobwa bagenzi banjye bantereta bo ntibabura. Nahuye na benshi kandi kugeza ubu baracyantereta kuko hano i Rubavu haba abakobwa benshi baryamana bahuje ibitsina.Hari abampamagara ngo mbabere abakunzi kandi ni ibintu ntajya imbizi nabyo kuko ndi umukobwa ntari umuhungu.Gusa biranyobera ariko ari ibishoboka nababwira ko ntari umutinganyi , bakamenya ko nkundana n’abahungu ko nta kundana n’abakobwa. (Sinaba umukunzi w’umukobwa). Nteretwa n’abahungu”.

Kugeza ubu Holly Gigi afite imishinga itandukanye yemeje ko azatangira gushyira hanze mu gihe cyavuba gusa yirinze kugira byinshi ayitangazaho.Yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo ; Mama , Twerk n’izindi.

 

Holly Gigi

Advertising

Previous Story

RUBAVU: DEXY1 yihaye intego idasanzwe muri muzika ye

Next Story

Ubushakashatsi: Menya ingaruka zo kureba Filime z’urukozasoni hagati y’abashakanye ubwabo

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop