Umugabo wakiniye amakipe akomeye nka Chelsea, John Obi Mikel abona ko Cristiano Ronaldo akwiye gufata ikiruko kuko imyaka 39 ari imyaka myinshi cyane ku buryo umuntu yakabaye atakirwanira gukina umupira.
Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi batahiriwe n’ibihe by’imyaka yabo yanyuma mu mupira wa maguru, ni mu gihe mugenzi we bahora bahanganye Lionel Messi we akomeza kubaka ibigwi nubwo bose bajya kungana mu myaka.
Ibyuko Cristiano kandi atari guhirwa muri iyi myaka byagaragariye muri Euro ya 2024 aho yarangiye uyu mukinnyi adatsinze igitego na kimwe icyakora akabasha gutanga umupira umwe wavuyemo igitego mu mikino itanu yose bakinnye.
Uyu Muhanga mu by’umupira w’amaguru, John Obi Mikel avuga ko yemera Cristiano nk’umukinnyi w’ibihe byose ariko nanone akavuga ko akwiye kumenya ko ashaje agafata ikiruhuko. Gusa avuga ko ahantu yamunenze honyine ari ku mukino bakinnyeho n’igihugu cya Georgia bikarangira kibatsinze ibitego 2 kuri 0, impamvu amunenga ni uko yari yagiye gukina uwo mukino atafashe ikiruhuko ngo umubiri we umere neza.
Akomeza avuga ko rwose Ronaldo kuri we ari uwambere ariko nano utakwirengagiza ibyo Messi akora nibyo yakoze, bityo rero abona ko Ronaldo yakabaye afata ikiruhuko.
Ubusanzwe Ronaldo ni umwe mu bakinnyi babaye beza mu makipe atandukanye , ndetse kugeza ubu niwe mukinnyi wakwita ko afite ibitego byinshi muri ruhago, ndetse yagiye akina mu makipe akomeye nka Man U, Real Madrid, Juventus n’ayandi.
Uyu mu Papa wa bana 5 kandi yubatse ibigwi muri ayo makipe aho ubu afite Ballon d’Or 5.