Umuvugizi w’u Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , RIB, Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko hari bamwe mu bakomeje kwamamaza umuco utari mwiza wo kwiyandarika binyuze mu biganiro byo bikorerwa cyane cyane kuri YouTube.
Ni mu kiganiro yakoreye kuri Radio ya Kiss FM Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, guhera ku Isaha ya Saa 9h kugeza Saa 10h za mu gitondo. Iki kiganiro cyagarukaga cyane cyane mu buryo abantu bakwiriye guharanira kugira indangagaciro kuri bagenzi babo.
Mu magambo ye agaruka ku bantu bashakira amaramuko muri Views, yagize ati:”Kubera guhirimbanira gushaka views [Aba babareba kuri YouTube], abantu bari kwamamaza ubwomanzi.Nukuri biratangaje , nta nubwo umuntu utekereza numva ko yabikora biriya bintu.Ni gute ushobora kugenda wowe ukavuga ngo wasambanywaga n’abantu bakaguha amafaranga?.Ni ikintu wirata ngo wasambanywaga n’abantu ngo bakaguha ibihumbi Bitanu by’Amadorari ,.. ngo abantu bakomeye.
“Icyo ni ikintu wakwirata koko ? Noneho icyo ni ikibazo gikomeye kuko ntabwo atekereza ikintu kizaba nyuma y’ibyo yatangaje , kuko harimo no kwikunda, kandi uwo ubivuga afite abana , afite umugabo afite aho avuka.Nibyo navugaga ngo ntabwo turi abacu ngo twigenge.Ni ukuvuga ngo tubereyeho rubanda ‘Society’ , tubereyeho imiryango yacu.
“Rero kubaho nk’aho uri agati kamwe kaba mu ishyamba rimwe.Nshuti yanjye [My Friend], ntabwo arirwo rubyiruko rwifuzwa hano”.Umuvigizi wa RIB, avuze nyuma y’igihe kumbuga Nkoranyambaga zitandukanye nka YouTube , hakomeje kugaragara abantu bagaragaza ko basambanywaga n’abantu bagahabwa amafaranga ndetse n’abantu runaka , bakumva ko gukoresha abo babayeho batyo biratuma hari icyo binjiriza kuri YouTube ibyo Murangira B. Thierry yise gushaka Views cyane.
#entertainment #kissfmupdates pic.twitter.com/f0Ev8hdtOW
— 102.3 KISS FM (@1023KISSFM) April 19, 2024
Birabintu bakora ntabwo Ari byiza habe namba. Nukwitesha agaciro nk’umunyarwanda