Umuvugizi wa RIB , Dr Murangira B Thierry , yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abanyamakuru kudakomeza kuvuga ku mpaka z’ibibazo Danny Nanone yagiranye n’uwo babyaranye agaragaza ko ubu bose baganirijwe ku buryo bwo gukemura ibibazo bafitanye.
Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ,RIB, kandi yavuze ko Danny Nanone n’uwo bivugwa ko babyaranye bafite abana bagomba kurindwa ari nayo mpamvu bakwiriye guhabwa agahenge.
Yabitangaje ubwo yasubizaga umwe mu bakoresha urubuga rwa X wari wagize icyo avuga kuri abo bombi, ndetse agaruka ku mugore ushinja Danny Nanone kumutera inda, amuvugaho yifashishije amashusho y’ahashize.
Umuvugizi wa RIB , yavuze ko bidakwiye ko abantu bakomeza kuzana mu mbuga nkoranyambaga izo mpaka n’abo bombi (Danny Nanone n’umushinja kumutera inda ntiyite ku bana).
Yakomeje avuga ko impande zombi zaganirijwe kuri icyo kibazo bityo ko nta mpaka zari zikwiye kuzamuka kuri iki kibazo cya Danny Nanone n’uyu mugore.
Yagize ati:”Impande zombi zaraganirijwe ku buryo haboneka igisubizo kirambye. Ahubwo twabasaba kubaha agahenge ko kutabahoza muri ‘Social Media’. Bafite abana bato bakeneye kurindwa”.
Bivugwa ko ikibazo cya Danny Nanone n’uyu mugire kimaze imyaka irenga 10 kuko ibyabo byatangiye kujya mu itangazamakuru muri 2013 ndetse bakaba baragannye inkiko.
