Igitaramo cya Maître Gims cyahagaritswe.

1 month ago
1 min read

Nyuma y’ubusabe butandukanye busaba ko igitaramo Maitre Gims yahuje n’itariki yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gihagarikwa , itangazo ryasohotse rigaragaza ko cyamaze guhagarikwa.

Abateguye igitaramo umuhanzi Maitre Gims ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yahuje na tariki 07 Mata 2025 bagihagaritse nyuma y’uko Polisi yo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa itegetse ko cyimurwa kigashakirwa indi tariki itari 07 Mata.

Itangazo ryasohiwe n’ibiro bya Polisi ku wa 27 Werurwe 2025 ryasobanuye ko Umuyobozi wayo, Laurent Núñez, agiye gusaba abateguye iki gitaramo ku cyimurira ku yindi tariki itari iya 07 Mata , mu rwego kwirinda ko ituze ry’abaturage ryahungabana.

Iri tangazo risohotse nyuma y’aho tariki ya 25 Werurwe 2025, Meya wa Paris, Anne Hidalgo, asabye Núñez guhagarika iki gitaramo, ashingiye ku busabe bw’Abanyarwanda barimo Ambasaderi François Nkulikiyimfura, Christophe Renzaho uyoboye Commute y’Abanyarwanda baba mu Bufaransa bagaragaje ko gishobora kwifashishwa nk’urubuga rwo guhakaniraho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibiro bya Meya wa Paris byasobanuye ko gushyira iki gitaramo ku munsi wo kwibuka Jenoside ari amahitamo mabi, bishingiye ku mwuka mubi uri hagati y’Abanyarwanda n’Abanye-Congo baba muri uyu mujyi mu gihe ibihugu byabo bifitanye amakimbirane.

Go toTop