Ababijijwe n’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, umwanya Joseph Kabila yaba afite mu gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Therese Kayikwamba yamuheje agaragaza ko adakenewe ndetse ko nta mwanya we uhari.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Therese Kayikwamba Wagner, ntabwo yigeze agaragaza ko Joseph Kabila hari icyo Leta ya Congo imutegerejeho nyamara we avuga ko yaretse ishuri kugira ngo yiyegurire gushakira amahoro Igihugu cye.
Kayikwamba yagize ati:”Kugeza ubu nta murimo afite mu mbaraga zirigushyirwamo no mu gushaka amahoro”. Yatangaje ibi nyuma y’aho bikomeje kuvugwa ko Joseph Kabila ari inyuma y’imitwe itandukanye ishinjwa ubugizi bwa nabi muri Congo.
Muri Gashyantare , nibwo Joseph Kabila Kabange yatangaje uruhare rwe mu gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse anasubika amasomo kugira ngo akore uwo murimo neza.
Kuva yakora ibyo , ntabwo uruhande rwa Leta ruramuha umwanya ugaragara muri urwo rugendo rwo gushaka amahoro na cyane ko yagiye yumvikana kenshi anenga ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.
Bamwe mu bayobozi b’amashyaka akorera muri Congo, basanga Joseph Kabila ataba umwe mu bashakira amahoro Congo mu gihe byaba bivugwa ko ari umwe mu bayabuza icyo Gihugu.

Ati:”Niba mu by’ukuri , ari umwe mu bateza umutekano muke, ntabwo byaba ari igitekerezo cyiza kumushyira mu gice cy’amashaka amahoro”.
Ku rundi ruhande, abihaye Imana bari muri CENCO na ECC, baganiriye na Joseph Kabila ndetse n’izindi mpande mu rwego rwo gushaka amahoro binyuze mu biganiro.