Muri iyi Si y’imyidagaduro cyane, umwanzi wawe yakuviramo imbaraga nk’uko byaragajwe na Rayvanny na Harmonize bahiriye ku ndirimbo imwe.N’ubwo bari basa n’abafitanye amasinde atabagaye, bayashyize ku ruhunda bumvira icyo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan aherutse kubasaba.
Ubusanzwe Harmonize na Rayvanny ni abahanzi bafashijwe na Diamond Platnumz bari mu nze ye itunganya umuziki wa WCB.Aba bombi baje kuyivamo buri wese ajya gukora ku giti cye, aho Harmonize yashinje Konde Gang naho Rayvanny ashinga Next Level buri wese agira abahanzi ashyiramo.
Nyuma y’amagambo yo kudahuza rero, aba bombi bahuriye mu ndirimbo bise ‘Sensema’, yashyizwe kuri YouTube ya Rayvanny kuri uyu wa 13 Kamena 2024 ndetse ikanakundwa n’abatari bake aho mu masaha 14 gusa dukora iyi nkuru, amajwi yayo yari amaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 433 [433k views].
Iyi ndirimbo yakozwe n’aba bahanzi yatunguye abakunzi b’umuziki muri Tanzania dore ko bari babanje kugaragara mu mashusho buri wese ari guha icyubahiro mugenzi we.
Uku guhuza bagakorana indirimbo bigaragaza imbaraga z’umuziki muri rusange, dore ko bigaragaza ko bombi bafitanye icyerekezo cyiza.Ibi kandi biha icyizere abakunzi b’umuziki wa Tanzania ko n’abandi bahanzi bakiri bato , bashobora kubona ko icya mbere ari umuziki.
Uretse ibibatandukanye, Diamond Platnmz, Harmonize na Rayvanny ni bamwe mu bahanzi bazamukiye rimwe muri muzika cyakora Diamond akabatanga kubaka izina ku rwego rwo hejuru.Ku bantu bumva neza umuziki wo muri Tanzania , babona uko ari 3 bakora indirimbo zigiye kumera kimwe na byo bishimangira ubuvandimwe bafitanye.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, ubwo yitabiraga igitaramo cya Harmonize yahwituye abahanzi bo mu gihugu cye, abasaba gukorera hamwe ndetse abasaba ko imbaraga zihujwe zibyara umusaruro.Ibi yabivuze ashingiye kuri Diamond Platnumz wari wanze kucyitabira.
Rayvanny na Harmonize kandi bahuriye ku kuba ari abahanzi bakunda cyane Samia Suluhu Hassan ndetse nawe akabakunda nk’uko byagaragaye ubwo yitabiraga igitaramo cya Harmonize.Uyu mubyeyi si rimwe ashimangije Rayvanny nawe akamushimira cyane.