Rayon Sports bayikubise urushyi ku matama , APR FC ipfukamira Simba SC

03/08/2024 20:38

Ikipe ya Rayon Sports yatangije ibyishimo irangizanya amarira itsindwa na Azam 1:0 mu gihe na APR FC yatsindirwaga muri Tanzania kuri Benjamin Mkapa ibitego 2 : 0′.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kanama 2024 Rayon Sports yakinnye umukino wa gishuti na Azam yo muri Tanzania. Ni umukino wabaye mu rwego rwo gukomeza kwishimira ibyo iyi kipe yagezeho (Rayon Day).

Simba nayo yatumiye APR FC mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho mu cyo bise ‘Simba Day’.

Umukino wa Rayon Sports na Azam waranzwe n’imbaraga byinshi ku ruhande rwa Rayon Sports, gusa abakinnyi bayo barimo n’abashyashya yerekanye bari bakinnye umukino wabo wa Mbere ntihagira icyo ba bafasha.

Muri uyu mukino wa Rayon Sports na Azam , Rayon Sports yabanjemo ;

Ndiyaye
Muhire Kevin
Ombolenga Fitina
Bugingo Hakim
Nsabimana Aimable
Gning Omar
Iraguha Hadji
Niyonzima Olivier
Charles Bbaale
Niyonzima Haruna
Aruna Madjaliwa.

11 ba Azam FC

Muhhamed Mustafa
Lusaho
Yannick Bangala
Mendoza
Adolf Ntasingwa
Gibrill Sillah
James Akaninko
Blanco
Feisal
Frack

Ikipe bayitsinze igitego ku munota wa 58 ari nako umukino waje kurangira. Ikipe ya Rayon Sports yasimbuje Haruna Niyonzima mu minota mike y’igice cya Kabiri.

APR FC yarushijwe cyane yatsinzwe ku munota wa 46 na Fernandez no ku munota wa 66 na Balua. Ibi bitego byose byatsinzwe mu buryo bwa gihanga kuko ari imipira yaterewe kure. Mu minota ya nyuma, APR FC yarushijwe mu buryo bugaragara kugeza ubwo abafana ba Simba SC bahisemo gusohoka umwe umwe kandi bamaze gutsinda.

Previous Story

Azam FC yageneye Perezida Paul Kagame impano

Next Story

RDC: Ishyaka rya UDPS rya Tshisekedi ryavuguruje amakuru yo gutera Joseph Kabila iwe

Latest from Imikino

Banner

Go toTop