Advertising

Polisi y’u Rwanda yashyize umucyo ku muntu warasiwe i Rubavu ashaka kwinjiza magendu mu Rwanda

08/10/2024 10:52

Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku bantu bishora mu bucuruzi bwa magendu n’ubw’ibitemewe, kimwe n’ibindi byaha bishobora kubangamira umutekano mu gihugu byambukiranya umupaka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko abashaka gukora ubu bucuruzi bwa magendu bahangayikishije cyane mu turere duhana imbibi n’Ibihugu bituranyi n’u Rwanda, ndetse ko hari bamwe mu bashaka ku rwanya abapolisi bashinzwe umutekano bari mu kazi.

Yagize ati: “Kuri uyu wa Mbere, Tariki 07 Ukwakira 2024, ahagana saa Kumi n’imwe za mu gitondo, abapolisi batesheje magendu agatsiko k’abantu 8, mu Mudugudu wa Nyacyonga , Akagari ka Rusiza , Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu. Bari binjiye mu Rwanda baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Iryo tsinda ryataye ibicuruzwa, abarigize bahunga basubira mu cyerekezo bari baturutsemo. Hashize akanya bisuganyije , bagaruka mu Rwanda bitwaje amabuye n’izindi ntwaro gakondo, bataka abapolisi kugira ngo bisubize ibicuruzwa byari byafashwe.

Ntibitaye ku muburo bahawe n’abo bapolisi wakurikiwe no kurasa mu kirere kugira ngo batatanye iryo tsinda, ahubwo ryarushijeho gukaza ubushotoranyi. Muri icyo gihe nibwo umwe muri bo yarashwe ahasiga ubuzima”.

Umuvugizi wa Polisi yashimangiye ko ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka bunyuranyije n’amategeko bushobora kuzana ibindi byaha n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, birimo gucuruza ibiyobyabwenge no gushaka kugirira nabi Abanyarwanda.

Yasabye ababyeyi bakora ubu bucuruzi kwitonda, cyane cyane iyo bakorana n’abana babo, ndetse no kubaha inzego z’umutekano mu gihe zibahagaritse.

Yashimye kandi uruhare rw’abaturage mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, abasaba gukomeza ubufatanye mu guhangana na magendu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, n’ibindi byaha ndengamipaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Mozambique: Uruganda rwa mbere rutunganya ubunyobwa rwafunguwe i Cabo Delgado

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop